Beyoncé na we yunamiye umukinnyi wa filime, Malcolm-Jamal Warner uherutse kwitaba Imana

Beyoncé na we yunamiye umukinnyi wa filime, Malcolm-Jamal Warner uherutse kwitaba Imana

 Jul 22, 2025 - 19:39

Abinyujije ku rubuga Beyonce.com, umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Beyoncé yihanganishije umuryango w'umukinnyi wa filime, Malcom-Jamal Warner uherutse kwitaba Imana arohamiye muri Costa Rica aho yari arimo gukorera ibiruhuko n'umuryango we.

Umuhanzikazi w’icyamamare Beyoncé yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha nyuma y’urupfu rw’umukinnyi wa filime Malcolm-Jamal Warner, wapfuye ku cyumweru nyuma yo kurohama mu mazi muri Costa Rica, aho yari arimo kuruhukira n’umuryango we.

Beyoncé yanyujije ubutumwa bwe kuri Beyonce.com, ashyiraho amafoto y’uyu nyakwigendera akiri umwana, ari mu mabara y’umukara n’umweru, abiherekeresha amagambo agira ati: “Ruhukira mu mahoro, Malcolm-Jamal Warner, warakoze uruhare mu mu mateka sinema yacu. Tuzahora tukwibuka.”

Inzego z'umutekano muri Costa Rica nizo zatangaje urupfu rwe, zivuga ko ari impanuka yabaye ubwo yari mu mazi. Umuryango we uri gutegura uko umurambo we wasubizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo hategurwe umuhango wo kumushyingura.

Beyoncé yihanganishije umurya wa Malcom-Jamal Warner uherutse kwitaba Imana