Beyoncé na Jay Z bayoboye 'couples' zitunze agatubutse mu 2024

Beyoncé na Jay Z bayoboye 'couples' zitunze agatubutse mu 2024

 Mar 9, 2024 - 13:14

Abahanzi Beyoncé n'umugabo we Jay Z, bayoboye ibindi byamamare mu kugira amafaranga menshi muri uyu mwaka wa 2024, aho abarimo Rihanna n'umugabo we, Taylor n'abakunzi we nabo bari mu byamamare 10 byigwijeho ifaranga.

Mu bushakashatsi bwakoze ku mafaranga yinjizwa n'ibyamamare mu ngeri zinyuranye, bwerekanye ko Beyoncé na Jay Z ari bo bahagaze neza aho bibitseho arenga miliyari $3.04 muri uyu mwaka.

Beyoncé bigaragazwa ko amafaranga ye ayakomora mu bikorwa bya muzika, ndetse wayahuza naya Jay-Z akura mu muziki agatumbagira akagera muri miliyari 3.04 z'amadorari.

Ku bw'ibyo, dore couples 10 zifite agatubutse;

1. Beyoncé na Jay Z

Nk'uko twabivuze haruguru, bafite miliyari 3.04. Beyoncé we ubwe yibitseho miliyari 2.5 akura mu bikorwa bye bya muzika. Jay Z nawe yibitseho miliyoni 500 ze bwite akura mu bikorwa by'imideli n'ubuhanzi.

 2. Rihanna na A$AP Rocky

Aba nabo bibitseho miliyari $1.425, aho Rihanna ubwe abarirwa $1.4 miliyari yakuye mu muziki ndetse no muri Kompanyi ye ya Fenty Beauty icuruza iby'ubwiza. A$AP Rocky ku ruhande rwe afite miliyoni 25 akomora mu muziki no mu bikorwa byo gucuruza imodoka.

3. Taylor Swift na Travis Kelce

Umuhanzikazi Taylor Swift n'umukunzi we Travis Kelce babarirwa miliyari $1.13. Taylor ku giti cye, yibitseho $1.1 miliyari yasaruye mu bitaramo bizenguruka Isi yakoze. Ni mu gihe Travis Kelce abarirwa miliyoni $30.

4. Kylie Jenner na Timothée Chalamet

Aba bombi babarirwa miliyoni $725. Kylie ku giti ke afite miliyoni 700, mu gihe mugenzi we Chalamet yibitseho miliyoni 25.

5. Jennifer Lopez na Ben Affleck

Aba bombi nabo bafite miliyari $500, aho Lopez yibitseho miliyoni 400 ze ku giti ke, mu gihe Affleck nawe afite miliyoni $100 akomora mu bikorwa bye bya sinema.

6. David Beckham na Victoria Beckham

Aba bombi bibitseho miliyoni $520, aho muri aya, David ku giti ke afitemo miliyoni $450 yasaruye mu bikorwa bye by'umupira w'amaguru, naho umugore we akaba afite miliyoni 70 yakuye mu bikorwa by'imideli.

7. Blake Lively na Ryan Reynolds

Bombi ubateranyije bafite miliyoni $380, aho muri izi , Blake Lively afitemo miliyoni 30 ze ku giti cye.

8.Hailey & Justin Bieber

Aba bombi, bafite miliyoni $320. Aho muri aya, umuhanzi w'umunya-Canada Justin Bieber afitemo miliyoni 30 ze ku giti cye.

9. Kendall Jenner na Bad Bunny

Aba nabo bibitseho miliyoni $163. Jenner ubwe afitemo miliyoni 70 yakuye mu bikorwa by'imideli, mu gihe Bad Bunny yibitseho miliyoni 88 yakuye mu bitaramo yakoze.

10. Kourtney Kardashian na Travis Barker 

Iyi couple niyo iri ku mwanya wa cumi, aho ifite miliyoni $115. Kourtney ku gite cye abarirwa miliyoni 65.

Justin Bieber n'umugore we Hailey Bieber bari mu 10 bafite agatubutse mu byamamare