Ben Pol yashyize umucyo ku by'iherezo rye mu muziki

Ben Pol yashyize umucyo ku by'iherezo rye mu muziki

 Jul 8, 2025 - 13:26

Umuhanzi wo muri Tanzania, Ben Pol yatangaje ko naramuka ahisemo guhagarika gukora umuziki, atazabikora mu buryo bwo gutangaza ku mugaragaro cyangwa kwandika itangazo, ahubwo abantu bazatungurwa no kubona atagikora nk’uko byatangiye bamuzi.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zakunzwe cyane nka “Sophia”, “Moyo Mashine”, “Kidani” n’izindi, yavuze ko nubwo nta n’igitekerezo afite cyo kureka umuziki, naramuka abikoze azabikora mu buryo bw’ituze n’umutuzo.

Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram , Ben Pol yagize ati:“Nubwo ntarabitekereza na gato ndetse nta n’igiterekerezo mfite cyo kureka umuziki, ariko ndamutse mbyemeje, sinabitangaza cyangwa ngo nandike urwandiko. Nk’uko mbere abantu batunguwe bumva ko hari umuntu witwa Ben Pol uririmba, ni ko bazatungurwa bumva ko hari umuntu witwaga Ben Pol ariko ubu atakiririmba.”

Ubu butumwa bwavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza ko batifuza kumubura mu muziki, abandi bamushimira uburyo yahisemo gutekereza ku iherezo rye mu mwuga atishyizeho igitutu.

Ben Pol akomeje kuguma mu mitima ya benshi kubera ijwi rye ryihariye n’ubutumwa bwimbitse buri mu bihangano bye, akaba ari umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ben Pol yasobanuye uko azasoza umuziki