Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Bebe Cool yavuze amagambo yuje ibyishimo n’ishimwe, agira ati:“Ngarukanye gushimira! Banyakenya namwe Banyatanzaniya, Mwarakoze cyane! Nanyuzwe n’urukundo, icyubahiro n’imbaraga nahawe muri uru rugendo rw’itangazamakuru.”
Uyu muhanzi umaze imyaka myinshi mu muziki, yagaragaje ko yanyuzwe n’uburyo yakiriwe, anagaragaza ko igihe kigeze ngo abahanzi bo muri Afurika bahaguruke bafatanye mu kurandura ibitandukanya umugabane, ahubwo bagashyira imbere ubufatanye n’ubumwe mu rugendo rwo kugera ku ntsinzi rusange.
Muri uru rugendo rwe rwabereye mu mijyi ya Nairobi na Dar es Salaam, Bebe Cool yakiriwe n’ibitangazamakuru bitandukanye, haba kuri radiyo no kuri televiziyo, ndetse n’abafana be batandukanye, aho hose yakirwaga n’icyubahiro n’urukundo rudasanzwe.
Ibi bigaragaza ko ubutumwa bw’umuziki we bugenda burushaho gukora ku mitima y’abantu benshi hirya no hino muri Afurika, bikanashimangira ko umuhanzi afite ubushobozi bwo kurenga imbibi z’ibihugu abinyujije mu mpano ye.
Bebe Cool yanyuzwe n'uburyo yakiriwe muri Uganda no muri Kenya
