Iyo usubije amaso inyuma ukareba amateka y'injyana ya Hip Hop mu Rwanda mu myaka ya 2007 kuzamura, ubona ko ari injyana yari ikunzwe n'abatari bake ariko kandi bikaba byiza cyane kuba twari dufite n'abaraperikazi kandi b'abahanga cyane.
Muri iki gihe wasanga umukobwa wafataga icyemezo cyo kujya kuririmba by'umwihariko kujya muri Hip Hop byasabaga kuba afite umutima ukomeye bitewe n'uburyo sosiyete Nyarwanda yamufataga nk'ikirara.
Icyakora nubwo byabaga ari ibintu bigoye, hari abakobwa biyemeje gutinyuka iyi njyana bakora indirimbo nyinshi barakundwa karahava ndetse bituma n'abandi bakobwa batinyuka batangira kuririmba. Gusa birababaje kuba bamwe muri aba baraperikazi baraje kubivamo kuri ubu uruganda rw'umuziki Nyarwanda hakaba harimo ikibazo cy'Abaraperikazi bake.
1. Sandra Miraj
Umulisa Sandra wamamaye mu muziki Nyarwanda nka Sandra Miraj ni umwe mu baraperikazi bakunzwe n'abantu benshi, by'umwihariko akaba ari mu bakobwa babashije gutinyuka bagakora Hip batitaye ku byavugwaga byose.
Sandra wakunzwe mu ndirimbo nka Byakaze, Isezerano yakoranye na Butera Knowless, yatangiye kugenda biguru ntege mu mwaka wa 2017, gusa mu mwaka wa 2021 aza kwerura ko yamaze gushyira akadomo ku rugendo rw'umuziki we.
2. Ciney
Uwimana Aisha wamenyekanye mu muziki nka Ciney, ni umwe mu baraperikazi b'abahanga uruganda rw'umuziki Nyarwanda rwari rufite ariko nawe aza kubishyira ku ruhande.
Ciney wakunzwe mu ndirimbo nka Akimuhana, yakanyujijeho kuva mu mwaka wa 2010, gusa mu 2022 aza gutangaza ko yahagaritse gukora umuziki bitewe n'izindi nshingano afite zirimo n'izo kwita ku rugo.
4. Cassandra
Cassandra ni umwe mu bakobwa bari batangiye gutanga icyizere mu muziki Nyarwanda by'umwihariko muri Hip Hop kuva much mwaka wa 2018 ari wo yamenyekanyemo ubwo yakoranaga indirimbo n'umuraperi Mukadaff bise 'Nturi My Type' igakundwa na benshi.
Nyuma y'iyi ndirimbo Cassandra yakomeje gukora n'izindi gusa kugeza ubu ntabwo akugaragara mu muziki.
4. El Poeta
El Poeta (Umubyeyi Zuena) ni umwe mu baraperikazi batanze ibyishimo ku bakunzi b'injyana ya Hip Hop mu ndirimbo nka Wimurata gusa mu mwaka wa 2012, yaje gutangaza ko urugendo rwe rw'umuziki yarushyizeho akadomo.
Uretse kuba yaramenyekanye nk'umuraperikazi, yabaye n'umugore w'umuraperi P-Fla ariko nyuma baza gutandukana. Uretse kuba barabaye umugore n'umugabo, P-Fla yaje no gushinga itsinda ryabo baryita 'Imperial Mafia Land' ariko bongeramo undi witwa 'Candy Moon', iri tsinda rikaba ryarahanganyeho na tuff Gang.
Hari kandi na Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Odda Paccy uri mu batinyuye abandi bakobwa muri Hip Hop, gusa aherutse gutangaza ko ubu ari gukora kuri album ye ya nyuma ubundi agahagarika umuziki akajya mu zindi nshingano.
Nubwo Abayizera Grace (Young Grace) atajya yerura ngo avuge ko yahagaritse umuziki, gusa avuga ko yagabanyije imbaraga yawushyiragamo ubu akaba ahugiye mu bikorwa by'ubuhinzi n'ibindi bitandukanye bidafite aho bihuriye n'umuziki.
