Ayra Starr yavuze inkundura y'amashuri n'umuziki yahanganyemo na nyina

Ayra Starr yavuze inkundura y'amashuri n'umuziki yahanganyemo na nyina

 Feb 23, 2024 - 08:49

Umuhanzikazi Ayra Starr yatangaje uko yinjiye muri Kaminuza ku myaka 14 ku gitutu cya nyina, mu gihe we washakaga kwibera umunyamuziki akiri muto.

Icyamamare mu muziki wa Nigeria Oyinkansola Sarah Aderibigbe uzwi ku mazina y'ubuhanzi ya Ayra Starr, yahishuye imiguruko yahoragamo n'umubyeyi we amutegeka kubanza gusoza Kaminuza akabona gukomeza umuziki, mu gihe we yifuzaga kwikorera muzika akiri umwangavu.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n'igitangazamakuru cyo muri Amerika cya Billboard News, yavuze ko ku myaka 14 y'amavuko yari asoje amashuri yisimbuye, ahita akomerezaho na Kaminuza kugira ngo yuzuze ibyifuzo bya mama we byo gusoza amashuri, ngo nawe ahite ajya mu muziki nk'uko yabyifuzaga.

Ayra Starr yavuze uburyo yinjiye muri Kaminuza ku myaka 14 ku gitutu cya nyina

Mu magambo ye ati " Nagiye muri Kaminuza mfite imyaka 14 gusa. Numvaga mama yarakoreshaga umuziki nko kugira ibyo anyereka guhera nkiri muto, kandi yarabikundaga! Akabwira ati 'niba ushaka gukora umuziki, banza ukore ibi. Igihe yadusabaga kwimukira i Lagos tuvuye muri Benin, nabanje kubyanga, gusa anyumvisha ko Lagos ari ubutaka bw'umuziki."

Ayra Starr yashimangiye ko kubera ko yifuzaga kuba umunyamuziki ukomeye, yemeye kubanza gusoza amasomo. Nyuma y'uko bageze i Lagos, yahise akora ikizamini cya The Joint Admissions and Matriculation Board (JAMB) cyimwinjiza muri Kaminuza, birangira anagitsinze abona Kaminuza nziza ya Les Cours Sonou University.

Yakomeje asobanura ko muri Kaminuza yize Ububanyi n'Amahanga (International relations and Political Science) aho yabyize imyaka itatu ahakura impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri. Yatangaje ko nyuma yo gusoza amasomo, yahise atangira umuziki, ndetse muri uwo mwaka ahita asinya muri Label ya Mavin Record ya Don Jazzy.

Ayra Starr yavuze uburyo yasoje amashuri ku gitutu cy'umubyeyi we