Umuhanzikazi Ayra Starr, yahishuye ko ubu aho ibintu bigeze nawe ashaka kujya mu rukundo rufite intego akumva uko biba bimeze.
Aganira n'ikinyamakuru 'Dazed Magazine', Ayra Starr yavuze ko nta na rimwe yigeze akundana n'umuntu abishyizeho umutima ku buryo nawe yakumva uburyohe bw'urukundo nk'abandi.
Yavuze ko kuva ku myaka 15 y'amavuko yari yarahaye umwanya munini ibintu byo kuririmba, kumurika imideli byose abifatanya no kwiga Kaminuza, none ubu ahugiye mu muziki, ari yo mpamvu atigeze abona umwanya uhagije wo gukundana.
Icyakora avuga ko uku kubaho nta mukunzi agira, biri mu byamufashije kuba ageze ku rwego ariho ubu, kuko nta bindi yari afite bimurangaza.
Mu bihe byashize, uyu muhanzi yagiye avugwa mu rukundo n'umuhanzi Rema baba muri Label imwe ya Mavin Record, nubwo nawe atahwemye kubitera utwatsi akavuga ari inshuti zisanzwe.


Ayra Starr aratangaza ko yifuza kumva umunyenga w'urukundo
