Iri tangazo ryatanzwe ku mugaragaro ku wa 2 Nyakanga 2025 n’ishyirahamwe rya Hollywood Chamber of Commerce, ryemeza ko Kidjo ari umwe mu bantu 35 bazahabwa izo nyenyeri mu mwaka wa 2026. Yifatanyije n’abahanzi n’abakinnyi b’ibyamamare ku rwego mpuzamahanga barimo Miley Cyrus, Rami Malek, Deepika Padukone, na Lea Salonga.
Angélique Kidjo azwi cyane ku rwego rw’isi kubera ubuhanga bwe mu muziki aho ashyira hamwe injyana zitandukanye zirimo Afrobeat, Jazz, umuziki gakondo wa Afurika ndetse n’imiziki ya kizungu. Azwi kandi nk’umwe mu bahanzi baharanira impinduka ku isi, cyane cyane mu bijyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu, guteza imbere uburinganire ndetse no kurengera abana n’abagore.
Kidjo amaze kwegukana ibihembo bitanu bya Grammy, kandi ashyirwa mu rwego rw’abahanzi bafite ijwi rikomeye kandi bafite uruhare rugaragara mu mpinduka zifite umumaro ku isi.
Kugirwa umuhanzi wa mbere wo muri Afurika uhabwa iyi nyenyeri ni intambwe ikomeye mu guhesha agaciro umuziki n’umuco wa Afurika, aho nyuma y’imyaka myinshi abahanzi b’abanyafurika batanga umusanzu ukomeye mu ruganda rw’imyidagaduro ariko ntihagire uhabwa iyi ntego izwi cyane ku isi.
Nubwo itariki nyirizina y’iki gikorwa cyo gushyirwa ku mugaragaro itaratangazwa, amategeko agenga iki gihembo atanga igihe cy’imyaka ibiri ku muntu watangajwe kugira ngo ategure ibirori byo gushyirwa ku mihanda ya Hollywood Walk of Fame. Ibyemezo byatangajwe nyuma y’inama y’ubuyobozi yabaye ku itariki ya 25 Kamena 2025.
Iki ni igikorwa gifite ubusobanuro bwihariye mu mateka ya muzika, cyane cyane ku mugabane wa Afurika, aho benshi bafata Angélique Kidjo nk’intwari mu guteza imbere umuco, uburenganzira bwa muntu ndetse no kugaragaza ishusho nziza ya Afurika ku isi.
Kidjo azahabwa inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame mu mwaka wa 2026

