Afurika y'Epfo yajyanye Israel mu nkiko

Afurika y'Epfo yajyanye Israel mu nkiko

 Jan 11, 2024 - 15:11

Urukiko Mpuzamahanga ICJ rwatangiye kumva ikirego cya Afurika y'Epfo yarezemo Israel iyishinja gukora genocide muri Gaza.

Kuri uyu wa Kane Urukiko Mpuzamahanga rwa International Court of Justice (ICJ) rwatangiye kumva ikirego cy'Igihugu cya Afurika y'Epfo cyarezemo Israel cyigishinja kuba kiri gukorera Jenoside abaturage batuye mu Ntara ya Gaza muri Palestine mu ntambara batangije ku mutwe wa Hamas ubarizwa muri iyi Ntara.

Kuri uyu munsi, Urukiko ruri kumva uruhande rwa Afurika y'Epfo yatanze ikirego, aho bari kubwira Urukiko ingingo zinyuranye Israel iri kwica nkana. Afurika y'Epfo, ivuga ko ibikorwa bya Israel muri Gaza bigize Jenoside ntagushidikanya.

Umunyamategeko wo muri Afurika y'Epfo Tembeka Ngcukaitobi yatangaje ko "Israel ku mugaragaro yatangaje Jenoside kubanya-Palestine, ubwo Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyah yavugaga ko agomba gusenya Abanya-Palestine baba muri Gaza." 

Nyuma y'uko Urukiko rurangije kumva ibisobanuro bya Afurika y'Epfo kuri uyu munsi, ejo hazumvwa Israel. Urukiko rwa ICJ rukaba rutandukanye na ICC, dore ko ICJ ari Leta z'Ibihugu ziregwamo, mu gihe ICC iregwamo abantu ku giti cyabo. Icyakora izi nkiko zose, ni iza UN kandi zibarizwa mu Buholandi. 

Nubwo Urukiko rugiye kumva impande zombi muri iyi minsi ibiri, ariko kandi umwanzuro w'urukiko uzatwara igihe kirekire kugira ngo umenyekane, dore ko ubu hagiye gutangira iperereza n'izindi nzira zose z'amategeko kugira ngo urubanza rutangire nyirizina.

Kugera magingo aya, Afurika y'Epfo ikaba ishyigikiwe b'Ibihugu birimo: Turukiya, Brazil Malaysia ndetse n'ibindi binyuranye. Ni mu gihe USA nk'ibisanzwe iryamye kuri Israel ndetse n'Ubumwe bw'Uburayi(EU).