Abaraperi 10 b'ibihe byose muri Afurika

Abaraperi 10 b'ibihe byose muri Afurika

 Feb 24, 2024 - 09:22

Ni kenshi uzabona abaraperi bikomanga mu gatuza bashaka kwerekana ko aribo bayoboye mu ruganda baherereyemo. Afurika nkindi migabane yagezemo injyana za Rap, ifite abanyabigwi 10 bayibayemo, bakayimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.

Umugabane wa Afurika wagiye uvumbura injyana nyinshi Kandi zikunzwe muri iyi minsi. Ibi bigatuma ahanzi bawo bakomeza kuba ibimenyabose ku isi, bikabahesha gutwara ibihembo bikomeye bihabwa indashyikirwa buri mwaka kuri uyu mu bumbe.

Injya za Rap, ni injyana zakunzwe mu myaka ya kera, cyane cyane ku mugabane wa America. Zigera muri Afurika nabwo zarakunzwe karahava, kuko zafatwaga nkizoza roho mukugufasha kurekura ibikurimo byose, wifuza kubwira imbaga, ariko ukabinyuza mu buvanganzo nyemvugo butanaze isubirajwi rituma uwumva igihangano aryoherwa.

Abanyabigwi 10 muri Rap bigeze kujegeza isi, ariko bakorera muri Afurika.

1. Sarkodie(Ghana)

Michael Owusu Addo, wamamaye hirya no hino nka Sarkodie, ni umuraperi uteye ishema umugabane wa Afurika. Yamenyekanye cyane bitewe n'uburyo aririmba ururimi rwitwa, "Twi" rukoreshwa muri Ghana, ariko akaruvanga n'icyongereza kuburyo wumva uryohewe n'uburyo abiririmba yihuta. Sarkodie yatwaye ibihembo byinshi ku rwego rw'isi nka; BET Hip Hop Awards muri 2019, akaba ariwe muraperi wa mbere wari ugitwaye muri Afurika abikesha injyana ya Azonto.

2. M.I Abaga (Nigeria)

Jude Abaga, wamenyekanye cyane nka M.I Abaga, benshi bamufata nka,"Kenye West wa Afurika" kubera uruhare yagize mu kwamamara kwabaraperi mu gihugu cye cya Nigeria, kinafatwa nk'ikiyoboye muzika ya Afurika. Abaga azwiho ubuhanga budasanzwe mu myandikire, imikorere y'indirimbo ze ndetse no kuba yarabaye Imbarutso ku kwinjira mu muziki kwa abaraperi benshi muri Afurika.

3. AKA (South Africa)

Kiernan Jarryd Forbes, ibikorwa bye byagusanze aho uri gusomera iyi nkuru, ubabazwa cyane nuko yatabarutse akiri muto. AKA aziho kunaniza abantu iyo bashatse gufata mu mutwe ibyo aririmba, gusa abo yinjije mu muziki barimo kizigenza Nasty C, bamufata nk'umwami w'injyana zitandukanye za Rap.

4. Khaligrah Jones(Kenya)

Brian Ouko Robert, uzwi nka Khaligrah Jones, yibitseho ubuhangange bwo kuririmba ijyana ya Rap yihuta, akagira ubundi buryo hihariye bwo kuririmba asa nubara inkuru, bikaryohera benshi bigatuma afatwa nk'inkingi ya mwamba mu Rap ya Kenya no muri Afurika yose.

5. Cassper Nyovest (South Africa)

Ababyeyi be bamwise, Refiloe Maele Phoolo, afite uburyo nawe aririmba muri Rap akazamura amarangamurima ya benshi. Kubifatanya n'ubushabitsi byamugize icyamamare hirya no hino muri Afurika.

6. Falz ( Nigeria)

Folarin Folana, niyo mazina yahawe n'abamwibarutse. Falz azwiho amashyengo mu myandikire ye ariko Kandi iyo myandikire iba irimo ubutumwa bukomeye Kubo aba yiguza kubwira. Imirongo ye ibyinitse yamugize umuraperi uzwi n'umugabane wose bituma benshi bamufatiraho ikitegererezo.

7. Nasty C (South Africa)

Nsikayesizwe David Junior Ngcobo, uzwi nka Nasty C, ni umuraperi ukiri muto ariko ukomeje gutanga umukoro kuri bagenzibe. Imirongo yandika imeze nk'inkuru y'uruhererekane, ukongeraho gukorana n'abahanzi bakomeye ku isi, ibyamugize inyenyeri imurikira abato bifuza kuza mu muziki muri Afurika nahandi ku isi.

8. Octo Pizzo (Kenya)

9. Phino ( Nigeria)

10. Eldee(Nigeria)

Abahanzi icumi babanyabigwi mu bihugu byabo, gusa ibigwi byabo barenze ibihugu bavamo bidusanga mu rw'imisizi igihumbi.