ACP Boniface yavuze ko nubwo gutanga amakuru no guhanahana ibitekerezo ari uburenganzira bw'umuntu, ariko gufata no gukwirakwiza amashusho n'amafoto by'ahabereye ibyaha, kwiyahura, impanuka cyangwa se umuntu uri mu kaga ari imyitwarire itemewe na gato.
Ati "Tuributsa ko gufata cyangwa gukwirakwiza amafoto n'amashusho y'abantu bakomeretse cyangwa umurambo by'umwihariko ahabereye impanuka, icyaha, kwiyahura cyangwa umuntu uri mu kaga, ari imyitwarire itemewe na gato."
Yakomeje avuga ibi bikorwa byambura agaciro uwahuye n'ikibazo, bikongerera intimba imiryango yabuze ababo, bivogera ubuzima bwite bw'umuntu ndetse bikaba bishobora gukoma mu nkokora iperereza.
Yongeye kwibutsa abantu ko iyo ari imyitwarire mibi kandi ko abantu bakwiye kuyihagarika, kuko itesha agaciro uwagize ikibazo n'umuryango we.
Ibi yabivuze mu butumwa yanyujije kuri X, ubwo yanenganga abakomeje gusakaza amashusho y'umwana uherutse kwiyahurira ku nyubako yo mu mujyi wa Kigali izwi nko kwa Makuza.
ACP Rutikanga yihanangirije abakwirakwiza amashusho y'ahabereye impanuka
