Abakunzi ba Beyoncé barimo kurira ayo kwarika nyuma y'uko yibwe indirimbo ze zitarasohoka

Abakunzi ba Beyoncé barimo kurira ayo kwarika nyuma y'uko yibwe indirimbo ze zitarasohoka

 Jul 15, 2025 - 09:56

Mu gihe haburaga amasaha make ngo Beyoncé asusurutse abakunzi be mu bitaramo byari biteganyijwe kubera muri Atlanta, ibyago byagwiriye bamwe mu bo bakorana mu itsinda ry’ababyinnyi, ubwo imodoka zabo zaterwaga n’abajura maze hakibwa ibikoresho by’ingenzi cyane.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uwo munsi wa 8 Nyakanga, imodoka ebyiri zari ziparitse hafi y’ahaberaga imyitozo (dance rehearsal) bivugwa ko ari iz’ababyinnyi ba Beyoncé, zatewe n’abajura batamenyekanye.

Ibyibwe birimo za “hard drives” bivugwa ko zari zirimo ibintu by’agaciro kanini: indirimbo nshya za Beyoncé zitarasohoka, amashusho y’imyiteguro y’ibitaramo, porogaramu y’ibikorwa bye bya vuba ndetse n’andi makuru bwite y’akazi.

Amakuru yizewe avuga ko kugeza ubu ibyo bikoresho bitaraboneka, ariko iperereza ryatangiye gukorwa n’inzego z’umutekano zo muri Atlanta mu rwego rwo kugerageza kumenya ababigizemo uruhare no gusubiza ibyibwe.

Abakunzi ba Beyoncé ndetse n’abakurikiranira hafi ibikorwa bye batangiye kugaragaza impungenge ku mbuga nkoranyambaga, bacyeka ko ubwo bujura bushobora gusubika cyangwa guhindura gahunda y’ibitaramo bye, cyangwa se gutuma hari ibihangano bishya bishobora kujya hanze mu buryo butemewe.