Umwongereza Liam Payne watabarutse ku wa 16 Ukwakira 2024 aguye i mujyi wa Buenos Aires muri Argentina, arashyingurwa kuri uyu wa Gatatu mu Bwongereza mu mujyi wa Wolverhampton.
Ni umuhango byatangajwe ko witabirwa n'abagize umuryango we ndetse n'abari inshuti ze za hafi.
Mu bamaze gutangazwa, harimo abaririmbyi babanye nawe muri muri One Direction ari bo: Zayn Malik, Niall Horan, Harry styles na Louis Tomlinson.
Liam Payne yitabye Imana ahanutse ku igorofa ya Gatatu muri hoteli yari acumbitsemo muri Argentina, aho byemejwe ko yishwe n'ibikomere nyuma yo guhanuka.
Ibisubizo bya muganga byerekanye ko yahanutse nyuma y'uko yari yafashe ibiyobyabwenge byo ku rugero rwo hejuru, ndetse abantu batatu batawe muri yombi bashinjwa uruhare mu rupfu rwe.
Abo n'inshuti ya Liam babanaga umunsi ku munsi ubwo yari muri iyo hoteli, umukozi wa Hoteli ndetse n'uwamuzaniraga ibiyobyabwenge.
Ku wa 06 Ugushyingo 2024, nibwo umubiri wa Liam Payne wagejejwe mu Bwongereza ushyikirizwa Se umubyara Geoff Payne.



Liam Payne arashyingurwa kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2024 mu Bwongereza
