Mu kiganiro yagiranye na Entertainment Tonight, Rocky yabajijwe niba umwana we na Rihanna yaba ari wa mukobwa yari amaze igihe yifuza. Rocky yahise aseka maze azunguza umutwe yemeza, ibintu byahise byibazwaho na benshi nk’aho yaba yemeje ko uwo mwana wabo wa gatatu ari umukobwa.
Nyuma yo kubona ko ashobora kuba avuze byinshi, Rocky yahise asubiza ibintu mu buryo bw’urwenya, afata agapupe ka Smurfette (umukinnyi w’umugore muri Smurfs), maze agira ati: “Dore nguyu hano, hano!”, aseka cyane.
A$AP Rocky kandi yavuze ko yishimira kuba se w’abana batatu, aho yagize ati: “Tugiye gusa n’umuryango wa Wayans … urukundo ni rwiza, kandi tuzqgenda turugabana twese.” Uyu muryango wa Wayans ni umuryango w’abavandimwe 10 b’abanyarwenya n’abakinnyi ba filime bazwi cyane muri Amerika.
Rihanna, umuhanzi akaba n’umushoramari ukomeye, ni we wakoze (producer) iyi filime ya The Smurfs yagaragajwe bwa mbere mu Bubiligi, anatanga ijwi rya Smurfette ndetse atanga n’indirimbo nshya yitwa “Friend of Mine” izaba irimo muri iyi filime biteganyijwe ko izatangiraa kwerekanwa ku wa 18 Nyakanga 2025.
Ni ku nshuro ya mbere Rihanna agaragaye ku mugaragaro kuva yahishura ko atwite bwa gatatu mu birori bya Met Gala byabaye muri Gicurasi.
Ubwo yabazwaga na ET niba umwana atwite yaba ari umukobwa, Rihanna yasubije mu buryo bw’urwenya ati: “Reka turebe niba ari Smurfette! Ashobora no kuba Papa Smurf, ni nde uzi?”
Icyakora, kimwe Rihanna yamaze kwemeza ni uko izina ry’uwo mwana rizatanhizwa n’inyuguti “R”, nk’uko byagenze ku bandi bana be babiri, RZA na Riot Rose.
Rihanna we yaciye ku ruhande ubwo yabazwaga igitsina cy'umwana atwite
A$AP Rocky yaciye amarenga ko benda kwibaruka umukobwa

