Zuchu arahumeka insigane nyuma yo kumwiba Instagram

Zuchu arahumeka insigane nyuma yo kumwiba Instagram

 Jul 16, 2023 - 03:30

Umuhanzi Zuchu ari kwakira ubutumwa budasobanutse nyuma yuko abajura bashimuse urukuta rwe rwa Instagram.

Zuhura Othman Soud amazina nyakuri y'umuhanzikazi wo muri Tanzania Zuchu, aheruka kwandika ku rukuta rwa Instagram rw'inzu ya Wasafi akoreramo umuziki ko bamwibye (hackers) urukuta rwe rwa Instagram ibintu yemeza ko byamutesheje umutwe.

Uyu muhanzi akaba yarakomeje atangaza ko ubwo bari bakimara kumwiba Instagram, abayikoreshaga bahise bareka gukurikira (unfollow) Wasafi akoreramo ndetse na nyina umubyara Khadija Kopa.

Umuhanzi aba-Hackers batwariye Instagram 

Ikirenze kuri ibyo, ngo ni uko yakomeje kugenda abona ubutumwa budasobamutse kuri telefone ye (direct messages DMs) ibyakomeje kumusaza mu bwonko. 

Ikindi kandi, aba bari bayitwaye, bakaba barakomeje kugenda basiba amwe mu mafoto ye ndetse bagakomeza no kugerageza guhindura imibare y'ibanga ye.

Zuchu yataye umutwe nyuma yo kumutwarira Instagram 

Icyakora Zuchu akaba yemeje ko yashatse abamufasha bakabasha kugarura Instagram ye ariko bamusaba kuba aretse kuyikoresha ngo kuko hari ibitarajya ku murongo neza. 

Hagati aho, Zuchu akaba atari we wenyine mu byamamare bimaze gutwarirwa Instagram, dore ko n'undi muhanzi wo muri Kenya Trio Mio nawe bamutwariye Instagram.

Aho muri Kenya kandi undi witwa Jalang'o nawe barayitwaye kuyigaruza atanga angana n'ibihumbi 410,472.3299 y'amanyarwanda.