Zeotrap yavuze icyemezo yafashe nyuma yo kuganirizwa na  RIB

Zeotrap yavuze icyemezo yafashe nyuma yo kuganirizwa na RIB

 Jun 11, 2024 - 10:13

Umuraperi Zeotrap umaze iminsi agarukwaho cyane bitewe n’indrimbo yashyize hanze irimo amagambo y’urukozasoni, avuga ko nyuma yo guhamagazwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, yahavuye afashe icyemezo ntakuka cyo kudasubira mu ihangana ukundi.

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize nibwo umuraperi Zeotrap yashyize hanze indirimbo irimo amagambo y’urukozasoni kandi yibasira mugenzi we Ish Kevin n’umuryango we, Hollix ndetse n’abagize itsinda rya Trapish muri rusange.

Iyi ndirimbo ikijya hanze abantu bamwe batangiye gutera amabuye Zeotrap bavuga ko yarengereye agakoresha amagambo akakaye ndetse akibasira n’ababyeyi ba Ish Kevin badafite aho bahuriye n’umuziki, gusa ku rundi ruhande abandi bakavuga ko ntacyo bitwaye kuko ariko Hip Hop ikorwa.

Ntibyaciye kabiri kuko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwihanangirije abahanzi bakora indirimbo zirimo ibitutsi n’ibishegu.

Nyuma nibwo baje guhamagaza Zeotrap araganirizwa, agirwa inama ndetse ahita asabwa gusiba indirimbo ‘Sinabyaye’ kuri Youtube, nk’uko uyu muraperi yabitangaje ko yamaze kuyisiba abisabwe na RIB.

Kuri ubu Zeotrap avuga ko nyuma yo kuganirizwa na RIB, yafashe umwanzuro wo kutazongera gusubira mu bintu byo guhangana kuko yasanze ari ibintu bitangira neza.

Avuga ko abantu kandi baba badakwiye kurwana kugira ngo bakundwe, gusa akavuga ko bishobora kubaho ku bw’impanuka, ariko ntimubimenyereze abantu kuko hari n’ibindi byinshi baririmbaho.

Ati “Njyewe ibintu by’ihangana ntabwo nzabisubiramo, ntabwo nabonye ari ibintu birangira neza. Ntabwo nyine muba mukeneye kurwana kugira ngo mube mwakunda [..] Bibaho ariko mu buryo bw’impanuka, ariko ntabwo aba ari ibintu muba mugiye kumenyereza abantu kuko muba mufite ibintu byinshi mwaririmbaho.”

Nyuma yo kuganirizwa na RIB, Zootrap avuga ko yahise azinukwa ibinti by'ihangana