Zeotrap yasubije inyuma Hip Hop -Kenny K-Shot

Zeotrap yasubije inyuma Hip Hop -Kenny K-Shot

 Jun 14, 2024 - 09:11

Umuraperi Kenny K-Shot uri mu bagezweho yikomye mugenzi we Zeotrap umaze iminsi agarukwaho cyane kubera indirimbo ye, avuga ko yatumye icyizere abantu bari batangiye kugirira abaraperi kiyoyoka.

Kenny K-Shot avuga ko muri iyi minsi abaraperi bari basigaye bashaka uko abantu bakongera kugirira icyizere abaririmba Hip Hop, bagahanagura isura mbi bambitswe kuva mu myaka yo hambere.

Kuva kera wasangaga abantu bakora injyana ya hip hop bafatwa nk’abagira imico mibi yose, bafatwa nk’ibirara, aribyo byatumye kugeza n’ubu abantu bumva ko umuntu wese winjiye muri iyo njyana aba agomba kunywa ibiyobyabwenge, yiba cyangwa n’indi mico mibi dore ko bamwe bagendaga babifatirwamo.

Kenny avuga ko muri iyi minsi bari ku rugamba rwo guhanagura icyo cyasha ku njyana ya Hip Hop n’abaraperi muri rusange ndetse abantu bari batangiye kubyumva.

Mu kiganiro na Magic FM, yavuze ko indirimbo Zeotrap yashyize hanze irimo amagambo y’urukozasoni yibasira Ish Kevin, yatumye abantu bongera gusubirana ya myumvire ya kera ko abaraperi badashobotse kubera imico yabo mibi, bituma bongera gusiga icyasha Hip Hop yose n’abaraperi muri rusange.

Ku ruhande rwe avuga ko ihangana ry’abaraperi mu ndirimbo ataryanze, ariko bigakorwa mu buryo buzimije bwa gihanzi, abahanzi bakatakana bo ubwabo ariko ntihazemo ibitutsi biganisha ku babyeyi n’umuryango w’umuntu n’andi magambo yose nyandagazi.

Kenny K-Shot avuga ko Zeotrap yasenye icyizere abantu bari bamaze kugirira Hip Hop

Zeotrap arashinjwa gutuma icyizere abantu bari bafitiye abaraperi kiyoyoka