Nyuma y'uko umuraperi Zeo Trap asabwe gusiba indirimbo yise "Sinabyaye" yari yuzuyemo ibitsutsi n'ibindi biteye isoni byanatumye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rumutumizaho, yagize byinshi atangaza kuri iriya ndirimbo.
Mu kiganiro Zeo Trap yagiranye na The Choice Live, yavuze ko ubundi mu muco wa hip hop kugirana beef ari ibintu bisanzwe, kandi ko nubwo abantu bafashe iriya ndirimbo bakayiremereza cyane, ariko ko itari igenewe abantu bose, ahubwo ko yari igenewe umuntu umwe atavuze amazina.
Yagaragaje ko n'ubundi guterana amagambo mu ndirimbo, birangira ababyeyi nabo bajemo, kuko ngo nta kindi kintu watuka umuntu ngo kimubabaze uretse kumutuka ku babyeyi.
Ati "Guterana amagambo ntabwo ari byiza kuko iteka birangira nabi. Mutangira muvuga ku bintu bisanzwe, ariko mukarangiza muri kuvuga no ku babyeyi. Inama nagira abahanzi, niba udashaka ko ababyeyi bawe bazabatuka, ntuzajye mu byo guterana amagambo mu ndirimbo."
Zeo abajijwe niba azongera gukora indirimbo zimeze kuriya, yavuze ko ubundi mu busanzwe ntawe ajya ashotora, ariko ngo nihagira umushotora azongera nta kabuza. Ati "Baranzi, ntabwo nzandika akamesaje nkubwire ngo wanyibasiye, mikoro wakoresheje nange nzayikoresha."

Umuraperi Zeo Trap arasaba abahanzi kutishora muri beef niba bafasha ko ababyeyi babo bazatukwa
