Zeo Trap wamanitse agati yicaye kukamanura biramusaba guhaguruka

Zeo Trap wamanitse agati yicaye kukamanura biramusaba guhaguruka

 Jun 7, 2024 - 12:41

Nyuma y'uko umuraperi Zeo Trap asohoye indirimbo yuzuyemo ibitutsi RIB ikamusaba kuyisiba kuri You Tube, ari gutakambira abantu ngo ntibayigarure ku mbuga zicuruza umuziki nyuma y'uko bari bakomeje kuyigarura.

Umuraperi Zeo Trap aratakambira abakunzi be guhagarika ibikorwa byo gusubiza indirimbo ye yise "Sinabyaye" ku muyoboro wa You Tube, kuko yemeza ko RIB ari yo yamusabye kuyisiba, bityo kuyisubizaho bikaba byamuteza ibyago nk'uko abivuga.

Nyuma y'uko ku mugoroba w'ejo ku wa Kane uyu musore yagaragaje ko yitabye RIB abinyujije ku ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze afite ikarita ya RIB ndetse nyuma indirimbo ye igahita isibwa kuri You Tube, kuri ubu arasaba abantu guhagarika kuyishyira kuri channel zabo.

Zeo Trap arasaba abantu guhagarika gusubiza indirimbo ye kuri You Tube 

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati:" RIB yantegetse gukura indirimbo yitwa "Sinabyaye" ku rubuga rwa You Tube. Ndasaba abantu bose muri kuyisubizaho kuyisiba, ku bw'umutekano wanjye. Mumfashe"

Indirimbo Sinabyaye ikaba yaribasiraga umuhanzi Ish Kevin harimo ibitutsi biteye ubwoba aho yazanagamo n'ababyeyi, ibyatumye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwamusabye kuyisiba ndetse rutanga n'umuburo ku bandi bahanzi baririmba indirimbo zimeze gutyo.