Ni nyuma y’aho Yolo The Queen yari yafunguye umwanya wo kubazwa ibibazo n’abamukurikira, maze umwe mu bazikoresha akamwandikira amagambo amugaya, amubwira ko akwiye kuva mu byaha.
Uwo muntu yanditse kuri Instagram ati:"Va mu byaha ukizwe kuko inzira y’umunyabyaha ni urupfu, ariko inzira y’umukiranutsi ni ubugingo buhoraho."
Ntibyatinze, Yolo The Queen aramusubiza amugaragariza ko ibyo yavuze bidafite ishingiro.
Yolo yahise amusimbuza agira ati:"Iyo nzira ariko ica iwanyu ku buryo abayiciyemo n’abatarayicamo ubamenya?"
Iyi nyunganizi ye yahise ituma abakurikira ibiganiro bye bahana ibitekerezo bitandukanye, bamwe bashima uburyo yakiriye amagambo yuje kunenga, abandi bakibaza impamvu akenshi aba ari we wibasirwa n’abamunenga.
Yolo The Queen aherutse kwibaruka imfura ye y’umuhungu, bikomeza kumuhindura umwe mu bantu bavugwaho byinshi mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Azwiho kugira ikimero kivugisha benshi, ndetse rimwe na rimwe bigatera bamwe kumushidikanyaho, bitewe n’uko atajya akunda kugaragara cyane mu ruhame.
Yolo the Queen yari yivuganye uwamwibasiye
