Amakuru y’iyi nkuru yashimishije abakunzi ba muzika hirya no hino ku isi, kuko ashimangira intambwe ikomeye Ayra Starr akomeje gutera mu rugendo rwe rwo kwagura izina rye ku rwego mpuzamahanga.
Roc Nation ni kompanyi y’ubuyobozi inatunganyirizwa ry’ibikorwa bya muzika yashinzwe mu mwaka wa 2008 na Jay-Z, aho imaze kwamamara mu kuyobora no guteza imbere abahanzi bakomeye barimo Rihanna, J. Cole, Shakira, DJ Khaled, Meek Mill n’abandi benshi. Gushyira Ayra Starr muri uru rutonde ni ikimenyetso cy’uko ubuhanzi bwe burimo kwambuka imipaka.
Uyu mwanzuro ni intambwe ikomeye kuri Ayra Starr, by’umwihariko mu gihe muzika ya Afrobeats ikomeje kwigarurira imitima y’abatari bake ku isi hose. Abasesenguzi ba muzika bemeza ko iyi mikoranire izamufasha kwagura ibikorwa bye, gukorana n’abahanzi mpuzamahanga ndetse no kurushaho kugira ijwi rikomeye mu ruhando rwa muzika y’isi.
Kugeza ubu, Ayra Starr aracyari umwe mu bahanzi bakiri bato bafite impano n’icyerekezo cyiza, kandi iyi ntambwe ishobora kuba ari intangiriro y’ibindi byinshi bikomeye biri imbere.
Ayra Starr yiyongereye ku barimo Rihanna na DJ Khaled babarizwa muri Roc Nation
Rihanna na we abarizwa muri Roc Nation

