Ni imikino yombi ya nyuma mu itsinda H yatangiye ku isaha ya saa 17:00 aho Portugal yo yari yamaze kwizera mu umwanya muri kimwe cya munani, mu gihe yahuraga na Korea y'epfo yasabwaga gutsinda ngo ibashe kugerayo.
Ku rundi ruhande Ghana yasabwaga gutsinda Uruguay ngo igere muri kimwe cya munani cyangwa ikanganya igasaba ko Korea y'epfo yaba itatsinze, naho Uruguay yo yasabwaga gutsinda gusa kugira ngo igere muri kimwe cya munani.
Ikipe y'igihugu ya Uruguay yifashije Ghana hakiri kare iyitsinda ibitego bibiri mu gice cya mbere byose byatsinzwe na Georgian de Arrascaeta aho byose byagizwemo uruhare rukomeye na Luis Suarez nyuma y'uko Andrew Ayew yari yahushije penariti ku ruhande rwa Ghana.
Ibi aho iminota yari igeze byemereraga ikipe ya Uruguay kuzamuka ikajya muri kimwe cya munani ikurikiye Portugal muri iri tsinda. Ku rundi ruhande Korea y'epfo yari yasoje igice cya mbere inganya na Portugal igitego kimwe kuri kimwe, aho Portugal ariyo yakibanje itsindiwe na Ticardo Horta kishyurwa na Kim Young-gwon.
Mu gice cya kabiri umukino wa Korea y'epfo na Portugal watangiye mbere kubera iminota yari yongerewe ku mukino Ghana na Uruguay, bituma kwa Korea y'epfo bagenda imbere iminota isaga icumi.
Mu gihe ku ruhande rwa Uruguay yari ikomeje kurinda izamu ryayo igifite ibitego bibiri ku busa bwa Ghana, yakiriye inkuru y'uko mu minota y'inyongera Korea y'epfo itsinze Portugal igitego cya kabiri ndetse umukino unarangira Korea y'epfo itsinze Portugal 2-1.
Aha byasabaga ko byibuze Uruguay itsinda Ghana igitego cya gatatu kugira ngo irushe Korea y'epfo ibitego ihite ifata umwanya wa kabiri. Ghana nayo yahise yongera imbaraga itangira kwataka Uruguay cyane kugira ngo iyibonemo igitego maze iyoyore ikizere cyayo, dore ko abanya-Ghana bakibabazwa n'ibyo Uruguay yabakoreye mu 2010 muri Afurika y'epfo.
Iminota icumi yari isigaye n'iminota umunani umusifuzi yongeyeho, Ghana na Uruguay zayikinnye nk'iziri gukina umukino wa nyuma ubahesha igikombe kuko umupira wavaga ku izamu ujya ku rindi ariko birangira nta kipe ibonye igitego.
Aha byatumye Portugal izamuka iyoboye itsinda H ifite amanota atandatu ikaba izahura n'ikipe iraba iya kabiri mu itsinda G rirakina saa 21:00. Korea y'epfo yabaye iya kabiri ifite amanota ane ikaba izahura na Brazil ya mbere mu itsinda G, naho Uruguay yasezerewe ifite amanota ane, Ghana iba iya nyuma n'amanota atatu.
Heung Min-Son yasutse amarira y'ibyishimo nyuma yo kugera muri kimwe cya munani
Suarez mu marira nyuma y'uko intsinzi ntacyo yamariye igihugu cye
