World Cup 2022:Portugal ya Cristiano yatangiye itsinda Ghana mu mukino w'ishiraniro

World Cup 2022:Portugal ya Cristiano yatangiye itsinda Ghana mu mukino w'ishiraniro

 Nov 24, 2022 - 16:33

Ikipe y'igihugu ya Portugal yabashije kubona intsinzi ku mukino wa mbere mu gikombe cy'isi cya 2022.

Wari umukino w'umunsi wa mbere mu itsinda G wabereye kuri sitade 974 aho ikipe y'igihugu ya Portugal yacakiranye na Ghana, ikaba ikipe ya gatanu ihagarariye umugabane wa Africa.

Ni umukuno wihariwe n'ikipe y'igihugu ya Portugal dore ko yasoje igice cya mbere yihariye umupira ku kigero cya 69 kuri 31 ya Ghana, ariko Ghana yabashije kurinda izamu ryayo bajya kuruhuka ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri abatoza ku mpande zombi bakoze impinduka zitandukanye nk'aho Santos wa Portugal yakuyemo abakinnyi nka Otavio na Ruben Neves hakiri kare akazana Raphael Leao na William Calvalho.

Otto Ado utoza Ghana we yakoze impinduka mu minota mike y'igice cya kabiri akuramo Seidu, Mohamed Kudus na Andre Ayew azana Tariq Lamptey, Bukari na Jordan Ayew.

Aha amakipe yombi yafunguye umukino atangira gusatirana ndetse ntibyatinda batangira kwinjizanya ibitego ku bwinshi, bamwe batsinda abandi bishyura.

Portugal yafunguye amazamu ku munota wa 65 kuri penariti yatewe na Cristiano Ronaldo, akaba ari ikosa n'ubundi Mohamed Salisu yari amukoreyeho mu rubuga rw'amahina.

Cristiano Ronaldo niwe wafunguye amazamu

Ghana yabonye ko ntacyo ikiri kurinda ubundi nayo itangira kujya inyuzamo igasatira izamu rya Portugal, maze birayihira ku munota wa 73 Andre Ayew atsinda igitego cyo kwishyura ku mupira yahawe na Mohamed Kudus.

Portugal yahise ibona ibitego bibiri bikurikirana byatsinzwe na Joao Ferix na Raphael Leao wari umaze kwinjira mu kibuga, bose bakaba bahawe imipira na Bruno Fernandes ku munota wa 78 na 80.

Ikipe ya Ghana yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 89 gitsinzwe na Osman Bukari wahise yishimira igitego nka Cristiano Ronaldo, maze abanya-Ghana bagarura ikizere gike ko bigishoboka.

Ghana yashoboraga kubona igitego cya gatatu bakanganya aho Inaki Williams yananiwe gushyira umupira mu izamu rya Diogo Costa wari wamaze kurisohokamo, ariko ntabwo byaje kubakundira ndetse umukuno uhita urangira.

Ibi bivuze ko ubu Portugal ariyo iyoboye itsinda H aho igite amanota atatu, inyuma yayo hakaza Korea y'epfo na Uruguay zifite inota rimwe, mu gihe inyuma haza Ghana yatsinzwe.

Igitego kimwe Cristiano Ronaldo yatsinze muri uyu mukino cyatumye aca agahigo k'umukinnyi wabashije gutsinda igitego mu bikombe by'isi bitanu bitandukanye, dore ko yabikoze mu 2006, 2010, 2014, 2018 n'uyu mwaka mu 2022.

Ghana kandi niyo kipe yonyine ihagarariye umugabane wa Afurika yabashije gutsinda igitego mu mukino wa mbere mu gikombe cy'isi cya 2022, dore ko yaba ari Senegal, Tunisia, Maroc na Cameroon zose zitabonye igitego mu mukino wa mbere zimaze gukina.

Ghana yakoze ibishoboka byose birangira itsinzwe