World Cup 2022:Iran yacanye umuriro mu minota ya nyuma Wales ikubitwa ahababaza

World Cup 2022:Iran yacanye umuriro mu minota ya nyuma Wales ikubitwa ahababaza

 Nov 25, 2022 - 10:46

Iran yatsinze ikipe y'igihugu ya Wales ibitego bibiri mu mukino utari woroheye impande zombi.

Kuri uyu wa gatanu nibwo hatangiye imikino y'umunsi wa kabiri mu matsinda y'Igikombe cy'isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar, aho amakipe yabanje mu kibuga ari ayo mu itsinda B.

Ku isaha ya saa 12:00 nibwo ikipe y'igihugu ya Wales yari itangiye umukino yakinaga na Iran wabereye kuri sitade yitiriwe Ahmad bin Ali, ukaba wasifuwe na Mario Escobar ukomoka muri Guatemala.

Mu gice cya mbere amakipe yombi yagaragazaga gusa n'anganya imbaraga ariko abanya-Iran bakajya banyuzamo bagakanga abasore ba Wales, ku munota wa 16 Ali Golizadeh atsinda igitego cya Iran ariko kirangwa kuko yari yaraririye.

Amakipe yasoje igice cya mbere anganya

Wales yari ibonye amahirwe ya kabiri yo gukomeza kurinda izamu ryayo yakangutse ikora iyo bwabaga, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri ikipe y'igihugu ya Wales yarushijeho kwiharira umupira, ariko Iran yawufata igakoramo ibikorwa biteye ubwoba nk'aho yagiye igerageza gutera mu izamu ariko imipira ikagarurwa n'ipoto.

Iran yakomeje kwemera ko irushwa kwiharira umupira ariko ntiyacika intege igasatira izamu rya Wales igihe yabaga ifashe umupira. Ubwo umukino waganaga ku musozo nibwo ikipe ya Wales yatangiye guhuzagurika byanaviriyemo umuzamu wayo Wayne Hennessey kwerekwa ikarita itukura.

Ku munota wa 85 nibwo uyu muzamu yakiniye nabi umukinnyi wa Iran  ariwe Taremi mu buryo butari bwiza  agasa n'umutera ivi maze umusifuzi Escobar amwereka ikarita y'umuhondo, ariko agiye kuri VAR asanga yakoze ikosa rikomeye amwereka ikarita itukura.

Ikosa ryatumye Hennessey ava mu kibuga

Hennessey yasohotse mu kibuga, kuko ikipe itakina idafite umuzamu Wales yahise ikora impinduka Aaron Ramsey ava mu kibuga hinjira umuzamu Danny Ward usanzwe afatira Leicester City yo mu Bwongereza.

Iminota 90 y'umukino yarangiye maze umusifuzi yongeraho iminota ikenda, ari nayo minota yatumye abanya-Wales baririmba urwo baboneye muri uyu mukino warangiye mu marira.

Iran itigeze icika intege yabonye igitego ku munota wa munani w'inyongera gitsinzwe na Roozbech Cheshmi wari winjiye mu kibuga asimbuye Ahmad Noorollahi ku munota wa 77, ubundi abanya-Iran bajya mu bicu.

Mu gihe abanya-Wales bari bakirimo bibaza ibibabayeho nibwo ku munota wa 11 w'inyongera Ramin Rezeaeian yatsinze igitego cya kabiri cya Iran ku mupira yahawe na Mehdi Taremi, ubundi Iran ibona amanota atatu gutyo.

Aya manota atatu Iran yabonye yatumye ihita iba iya kabiri mu itsinda B aho iza inyuma y'Ubwongereza nabwo bufite amanota atatu, ariko Ubwongereza ubaka burakina na Leta zunze ubumwe za Amerika mu mukino wa kabiri uraba saa 21:00.

Iran yasoje umukino ibonye intsinzi