Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ugushyingo ni umunsi wa Gatanu w'Igikombe cy'isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar, aho imikino itahiwe ari mu itsinda G na H barakina uyu munsi.
Umukino watangiye ku isaha ya saa 12:00 ni umukino wo mu itsinda G aho ikipe y'igihugu ya Cameroon yacakiranye n'Ubusuwisi mu mukino wabereye kuri sitade ya Al Janoub iherereye mu gace ka Al Wakrash i Doha muri Qatar
Ni umukino wagize ibice bibiri bitandukanye yaba ku mikino y'amakipe yombi, ndetse n'ibyavuye muri uyu mukino byahesheje bamwe kwegukana amanota atatu ku mukino wa mbere mu itsinda G baherereyemo.
Ni ikipe ya Cameroon yagize igice cya mbere kiza cyane binyuze mu bakinnyi nka Bryan Mbuemo usanzwe ukinira Brentford yo mu Bwongereza, na Eric Choupo-Moting ukinira Bayern Munich. Gusa ibi ntabwo abasore ba Rigobert Song babashije kubibyaza umusaruro, barinda bajya kuruhuka ari ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri Ubusuwisi nabwo bwaje bwashyizemo imbaraga ndetse bihita binabahira babona igitego ku munota wa 48 gitsinzwe na Breel Embolo ukinira AS Monaco mu Bufaransa, ni ku mupira yari ahawe na Xherdan Shaqiri.
Breel Embolo yatsindiye Ubusuwisi igitego
Cameroon yagerageje kugaruka mu mukino ngo yishyure igitego ariko ntibyayikundira ahubwo ikomeza no guhushwa ibindi bitego, ariko umukino urangira ari igitego kimwe cy'Ubusuwisi ku busa bwa Cameroon.
Ibi bivuze ko ubu Cameroon ari iya nyuma mu itsinda G riyobowe n'Ubusuwusi bumaze kubona amanota atatu, mu gihe Brazil na Serbia nazo ziri muri iri tsinda ziza gukina saa 21:00.