Umuhanzi wo muri Nigeria, Wizkid yizihije isabukuru y'amavuko ya mama we Jane Dolapo Balogun witabye Imana agaragaza ko atewe agahinda no kuyizihiza ku nshuro ya mbere adahari.
Mu butumwa Wizkid yanyujije ku rukuta rwe rwa X, yagaragaje ko amukumbuye cyane kandi umukunda cyane, ndetse ko umutima we uzahora ushengutse iteka.
Mu magambo ye ati:"Isabukuru nziza rukundo rw'ubuzima bwanjye! Ndagukumbura buri munsi. Isabukuru ya mbere udahari ndumva ntacyo ivuze. Nta kintu na kimwe gifite agaciro udahari mama! Udahari nta buzima.
"Komeza kutureberera! Umutima wanjye uzahora ushengutse iteka! Ndagukunda, ndagukunda Morayo. Kumwenyura kwawe ni urwibutso ntazigera nibagirwa. Guseka kwawe, guhobera no kunsoma. Ndagukumbuye mukunzi."
Mama wa Wizkid, yitabye Imana tariki 23 Kanama 2023, aguye i London mu Bwami bw'u Bwongereza.
Wizkid akaba yaratangaje ko agiye gushyira hanze album yitiriye mama we 'Morayo' mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Wizkid yazihije isabukuru y'amavuko ya nyina witabye Imana
