Uwagaragaye atera akabariro mu ruhame ubu ari mu mazi abira

Uwagaragaye atera akabariro mu ruhame ubu ari mu mazi abira

 Apr 28, 2023 - 03:44

Kuwa 25 Mata 2023 ni bwo urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwari rwanzuye gufunga iminsi 30 y'agateganyo uyu mugabo usanzwe ari umuyobozi mu Karere ka Nyamagabe ushinzwe kubika amakuru, kuko yagaragaye mu mafoto bivugwa ko Ari gukorera imibonano mpuzabitsina mu ruhame.

Mu gihe uyu mugabo yifuzaga kuburana adafunzwe, urukiko rwabitesheje agaciro maze rufata icyemezo cyo kumufunga ukwezi kuko rwasanze hari impamvu zikomeye zatumye akekwaho iki cyaha.

Mu kabari gaherereye mu Kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, ni ho uyu mugabo yagaragaye yafunguye umukandara yicaweho n' umukobwa usa n'aho amwinyongaho nk'abatera akabariro nk' uko amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza.


Nahamwa n' icyaha, azafungwa igihe kitari munsi y' amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri 
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko uyu mugabo yatawe muri yombi tariki 6 Mata akurikiranyweho icyaha cyo gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame kuko ngo yakoreye imibonano mpuzabitsina mu kabari.
Akomeza avuga ko imyitwarire nk’iyi iteye isoni idakwiye kwihanganirwa mu Muryango Nyarwanda.


Ati “RIB irasaba abantu kwirinda gukora ibikorwa by’urukozasoni kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.”

Uyu mugabo afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhima mu Karere ka Nyarugenge,hategerejwe ko dosiye ye itunganywa igashyikirizwa Ubushinjacyaha ari na ko imirimo y' iperereza ikomeje.

Iki cyaha yakoze agihamijwe yahanishwa ingingo y'143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.