Uwa mbere yireguye ashinjwa kwivugana AKA

Uwa mbere yireguye ashinjwa kwivugana AKA

 Apr 3, 2024 - 18:40

Umugabo wa mbere watawe muri yombi ashinjwa uruhare mu rupfu rw'umuraperi AKA, yitabye Urukiko yemera ko yari ahantu barasiye uyu muhanzi.

Lindokuhle Ndimande umwe mu bakekwaho kwivugana rurangiranwa muri Rap mu gihugu cya Afurika y'Epfo Kiernan Forbes uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya AKA, yageze imbere y'ubutabera yemera ko yari muri restaurant uyu muhanzi yarasiwe iruhande mu mwaka washize.

Mu iburanisha, uyu mugabo avuga ko yari imbere muri restaurant ya Wish iri mu mugi wa Durban mu Ntara ya KwaZulu-Natal aho uyu muraperi yarasiwe, ariko agasobanura ko bitewe n'uburyo yari imbere mu nyubako, yumvishe iryo raswa rya AKA, ariko rwose ko atari aziko ari nawe ndetse ko nta nabyinshi yabimenyeho.

Nyakwigendera umuraperi AKA wishwe arashwe 

Ndimande yashimangiriye Urukiko ko muri iyo restaurant, yari ategereje umukobwa bari bahanye gahunda, ariko birangira anamutengushye ntiyahagera, nawe aritahira. Uwo mukobwa akaba atavuzwe amazina kuko ngo yari inshuti nshya bagiye guhura. Muri make byari pasi mu mvugo z'urubyiruko rw'ubu.

Uregwa kandi, avuga ko ubwo yamenyaga ko Polisi imushaka, yahise yijyana yo bitabaye ngombwa ko baza kumureba, kuko ngo ntacyo yishinjaga. Ni mu gihe yemera ko afite na konti ebyiri, harimo niyo afite muri Eswatini. Polisi ya Afurika, ubwo yafataga abagabo batanu harimo n'uyu waburanye, yavuze ko mu bakekwaho iki cyaha, harimo babiri bo muri Eswatini.

AKA akaba yarishwe arashwe muri Gashyantare 2023, aho yari kumwe n'inshuti ye Tebello “Tibz” Motsoane. Icyakora, iperereza rya Polisi ryerekanye ko iraswa rya Motsoane ritari muri gahunda, ahubwo ko yari ahantu habi kandi ahaba mu gihe kibi. Hagati aho iburanisha rikaba rikomeje.

Abakekwaho kwivugana AKA bari mu nkiko