Usher yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga

Usher yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga

 Sep 22, 2024 - 12:29

Umuhanzi wo muri Amerika, Usher Raymond, yateje urujijo ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko asibye ibintu byose yari yarashyize ku rukuta rwe rwa X, bituma abantu bacika ururondogoro.

Ni impaka zatangiye ubwo Usher yasibaga ibintu byose yari yarashyize kuri X ye byasagaga ibihumbi 7000, konti ye igasigara yambaye ubusa.

Abantu bakibikubita amaso bahise batangira kuzamura impaka bibaza icyaba cyatumye Usher afata iki cyemezo.

Bamwe bari kuvuga ko gukubura konti bigeze aha bishobora kuba bifite aho bihuriye n'itabwa muri yombi rw'umuraperi P Diddy.

Biravugwa ko Usher nawe yaba afite aho ahuriye n'ibyo P Diddy ari gushinjwa birimo gucuruza abakobwa no gufata ku ngufu, akaba yabisibye hari ibyo ashaka guhisha, ariko bamwe bakamwibutsa ko interineti ibika.

Gusa ku rundi ruhande bamwe bari kuvuga ko ibi yabikoze agamije kugira ngo avugwe bitewe n'uko ashobora kuba ari gutegura ikintu kiremereye nk'igitaramo, album cyangwa n'ibindi.