Urukiko rwateye utwatsi ikirego cya R. Kelly

Urukiko rwateye utwatsi ikirego cya R. Kelly

 Jul 11, 2025 - 12:33

Urukiko rwo muri Leta ya Illinois rwatesheje agaciro ikirego cy’umuhanzi w’Umunyamerika R. Kelly yarezemi Tasha K, umunyamakuru uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko R. Kelly n’itsinda ry’abamwunganira batabashije gutanga ibimenyetso bihagije byo gukomeza urubanza.

Mu kirego cyatanzwe mu Ugushyingo 2023 mu rukiko rwa Chicago, abunganira R. Kelly bavugaga ko hari umukozi w’Ikigo cya Leta gishinzwe amagereza (BOP) wifashishije uburyo bunyuranyije n’amategeko akinjira mu makuru y’ikoranabuhanga ya R. Kelly ubwo yari afungiwe muri gereza.

Izo nyandiko zirimo amajwi y’ibiganiro R. Kelly yagiranye n’umukunzi we ndetse n’abamwunganira mu mategeko, byari bigenewe kuba ibanga. Bikekwa ko uwo mukozi yazigurishije Tasha K, maze na we akazisohora ku mbuga ze.

Nubwo abaregaga bavugaga ko ibyo Tasha yakoze ari ukwica uburenganzira bwa R. Kelly ku buzima bwe bwite no guhungabanya uburyo yabonaga ubufasha mu by’amategeko, urukiko rwanzuye ko nta bimenyetso bifatika byari byatanzwe kugira ngo urubanza rukomeze.

Uyu mwanzuro wafashwe n’umucamanza wahise utuma urubanza rusibwa burundu, uhindura icyizere cyari gifitwe n’umuryango wa R. Kelly wari wizeye ko azabona ubutabera kuri icyo kirego.

Tasha K, umaze igihe kirekire ahanganye n’ibyamamare binyuranye kubera ibiganiro bye bikunze gushyira hanze amabanga y’abandi, ntiyigeze agira icyo atangaza ku cyemezo cy’urukiko.