Urujijo n'ubwiru ku gitero cya Israel kuri Iran

Urujijo n'ubwiru ku gitero cya Israel kuri Iran

 Apr 20, 2024 - 08:57

Amayobera n'amabanga ahishwe ku by'igitero Israel bivugwa ko yagabye kuri Iran kuri uyu wa 19 Mata 2024. Inkuru zigezweho mu burasirazuba bwo hagati.

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu washize tariki ya 19 Mata 2024, inkuru nyamukuru mu binyamakuru bitandukanye byari igitero cya Israel muri Iran mu rwego rwo kwihorera kuri iki gihugu cyari cyabakoze igitero mu Cyumweru cyabanje hakoreshejwe dorone na misile karahabutaka.

Ibiro Ntaramakuru bya Syria SANA nibyo babyutse byandika ko ahagana hafi i saa sita z'ijoro, Israel yasabye igitero mu Ntara ya Isfahan muri Iran hakoreshejwe dorone, ndetse icyo kinyamakuru cyavugaga ko Israel yakoze ibitero muri Syria na Iraq icyarimwe. Leta Zunze Ubumwe z'Amerika nazo zahise zemeza ko Israel yagabye igitero muri Iran nk'uko CNN yahise ibitangaza.

Nyamara ku ruhande rwa Israel na Iran bose baryumyeho muri icyo gitondo ntihagira icyo babivugaho. Bigeze mu masaha ya nyuma ya saa sita nibwo Iran yavuze ko mu ntara ya Isfahan bahanuye Dorone eshatu zoroheje ndetse bashyiraho uburyo bwo kurinda ikirere, ariko birinda kuvuga ko ari Israel yabateye.

Israel nayo yakomeje kwirinda kuvuga kuri iki gitero kugera magingo aya. Retuers iri gutangaza ko Iran nayo nta gahunda yo kuba yakora igitero kuri Israel ku bw'iki gitero cyabaye ku wa Gatanu, cyane ko bataremeza ko ari Israel yabateye cyangwa se ari igitero cy'ahandi. 

Nyamara nubwo bigaragara ko impande zose ziri kwirinda kuvuga kuri iki gitero, bamwe baremeza ko Israel ari yo yakoze icyo gitero ariko ikagikorana ubukana buke, cyane ko yari yabanje kwihanizwa n'amahanga guhagarika ibyo kwihorera kuri Iran. Ni mu gihe Iran nayo yari yakomeje kwihaniza Israel mu buryo bukomeye.

Amakimbirane ya Iran na Israel akaba aturuka kuri tariki ya 01 Mata 2024 ubwo Israel yagabaga igitero kuri Ambasade ya Iran muri Syria abantu bagera mu icumi bakicwa harimo abasirikare bakuru ba Iran. Ibi byatumye Iran irubira ku 13 Mata nayo igaba ibitero bya dorone na misile ku bigo bya gisirikare muri Israel, iki gihugu nacyo gihita kivuga ko kigomba kwihorera.