Umwuka si mwiza kwa Diamond Platnumz, Mbosso na Baba Levo

Umwuka si mwiza kwa Diamond Platnumz, Mbosso na Baba Levo

 Aug 18, 2025 - 12:36

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, yongeye kuvugisha abatari bake nyuma y’ubutumwa yashyize kuri Insta Story ye, bigaragara ko bwari bugenewe Baba Levo na Mbosso.

Mu butumwa bwe, Diamond yagaragaje ko n’ubwo yubaha Baba Levo nk’inshuti ye, yamaze gutakaza icyerekezo kandi asigaye asobanura ibintu nabi. Yamusabye gusobanura neza imigambi ye, kuko yumva ko ari gushaka kumuharabika.

Ku ruhande rwa Mbosso, Diamond yamubwiye ko afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye ku muntu uwo ari we wese, ariko atari byiza kwemera gukoreshwa mu bintu bidafite umumaro. Yamugiriye inama yo kutemera kwinjizwa mu “buswa,” ashimangira ko afite abahamya b’ibyo avuga.

Diamond yakomeje ashimangira ko abaha agaciro, ariko ko atazi imigambi bafite.

Yavuze ko yahinduye umutima kandi ko abagezaho ukuri ku byo bari gukora, asa n’uwabasigiye ubutumwa bwo gukomeza ibyo barimo.

Ibi byakuruye impaka n’ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bavuga ko hari umwuka mubi cyangwa kutumvikana gukomeye hagati ya Diamond Platnumz na bagenzi be, Baba Levo na Mbosso.

Diamond Platnumz yakebuye Mbosso na Baba Levo