Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Iggy yavuze ko yagombaga guhabwa amafaranga menshi ariko akaba yarahawe amafaranga make.
Azalea yanditse ati:“Biratangaje kubona mu buzima bwanjye bwose ntarigeze nishyurwa na Universal Music Group ifaranga na rimwe. Bambereyemo amamiliyoni y’amadolari batanyishyuye, binyuranyije n’amasezerano yanjye aho nagombaga kwishyurwa."
Iggy Azalea arashinja Universal Music Group kumuha amafaranga y'urusenda
Mu cyumweru gishize bagerageje gusubiza umunyamategeko wanjye bampa amadolari ibihumbi cumi n’umunani (18k) kugira ngo nceceke. Nabwiwe ko ibyo ari ibintu bisanzwe ku bavoka babo, kandi nyuma yo kujyanwa mu nkiko birangira bishyuye amamiliyoni nk’uko bikwiye.”
