Umutingito wari kuba adahari! Byagenze gute? Inkuru ibabaje ya Christian Atsu

Umutingito wari kuba adahari! Byagenze gute? Inkuru ibabaje ya Christian Atsu

 Feb 18, 2023 - 05:38

Byamaze kwemezwa ko umunye-Ghana Christian Atsu ari mu babuze ubuzima bitewe n'umutingito wabaye muri Turkey, ariko inkuru ye yababaje benshi bitewe na gahunda yari afite.

Umu-agent wa Christian Atsu witwa Murat Uzunmehmet yemeje ko uyu musore yasanzwe mu nsi y'inyibako yabagamo mu majyepfo ya Turkey yitabye Imana, nyuma y'umutingito wo ku rwego rwo hejuru wahitanye abasaga ibihumbi 35 wabaye mu Cyumweru gishize muri iki gihugu.

Murat yagize ati:"Umubiri wa Christian Atsu washizemo umwuka wasanzwe mu nsi y'inzu yasenyutse. Ubu, ibintu bitandukanye biri gukurwamo ndetse na telephone ye yabonetse."

Byamenyekanye ko uyu munye-Ghana w'imyaka 31 yitabye Imana nyuma y'iminsi 11 ashakishwa nyuma y'uwo mutingito ariko ntawe uzi amakuru ye.

Urupfu rwa Christian Atsu rwashenguye benshi

Usibye kuba uyu musore yitabye Imana akiri muto ndetse yarakunzwe n'abatari bake, abantu benshi bumvise inkuru ye bongeye gushengurwa imitima n'ukuntu Atsu yari yapanze kuva muri Turkey kuri uwo munsi habereyeho uwo mutingito ariko ntabikore.

Byagenze gute?

Umuyobozi w'ikipe ya Hatayspor Christian Atsu yakiniraga witwa Fatih Ilek niwe washyize hanze ayo makuru avuga ko yari yamaze gusaba uruhushya umutoza ndetse yarumwemereye.

Fatih yagize ati:"Atsu ntiyakinnye umukino wa Gaziatep FK, ariko ku mukino wa Kasimpasa yatsinze igitego ku munota wa nyuma. Yari agiye kujya hanze y'igihugu gusura umuryango we, ariko akinnye neza ndetse atsinze igitego ahita asubikisha itike y'indege. Umutingito wabaye ku munsi yari yishimye cyane. Yari afite itike y'indege ya saa 11:00 arayihagarikisha. Umutingito wabaye saa 16:00. Mu by'ukuri ni agahinda."

Uyu musore yitabye Imana afite imyaka 31, yanyuze mu makipe akomeye arimo FC Porto, Chelsea na Newcastle United mu Bwongereza, ubu akaba yakiniraga ikipe ya Hatayspor mu Bugereki.

Atsu yitabye Imana akiri muto