Ibi bibaye mu gihe hashize amezi make gusa Thug agiriye inama mugenzi we Gunna, amwise “imbeba” (rat) ndetse akamubwira ko akwiye kureka rap akajya aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana.
Kuri ubu abafana bamuhindukiranye bamusubirirami ayo magambo, bamubwira ko nawe ari we ukwiye kubikora.
Icyabaye imbarutso y’ibi byose ni amashusho y’amasaha abiri imugaragaza arimo guhabwa ibibazo, maze akavuga umuhanzi Peewee Roscoe mu bijyanye n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Ayo mashusho yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, bituma abafana benshi bamugaya bamushinja gukora nk’ibyo yakunze kunenga Gunna.
Ibi byateje impaka nyinshi mu bafana ba rap, bamwe bavuga ko Young Thug akwiye gukora ibyo yavuze agahitamo gospel, abandi bakemeza ko ari igihamya cy’uko muri rap hakomeje kuvugwamo umuco wo kwitana ba mwana ku bijyanye n’uruhare mu byaha cyangwa amakuru atangwa ku butabera.
Young Thug kugeza ubu ntacyo aratangaza ku gitutu arimo gushyirwaho n’abafana be, gusa icyizere cyo kugaruka mu muziki wa rap gifite igitutu gikomeye bitewe n’ayo mashusho amaze kumwangiriza isura.
Young Thug abafana baramusaba kuva muri rap akajya muri gospel
Young Thug na we yigeze kubwira Gonna ko agomba kureka rap akajya muri gospel
