Umusore n'umukobwa mu maboko ya RIB bazira gusambanira ku muhanda

Umusore n'umukobwa mu maboko ya RIB bazira gusambanira ku muhanda

 Dec 5, 2023 - 09:52

Urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rukurikiranyeho icyaha umusore n'umukobwa, nyuma yo gusambanira ku muhanda bashyiriweho intego y'amafaranga.

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, rwamaze guta muri yombi umusore n’umukobwa bakurikiranyweho icyaha cyo gukorera ibiteye isoni mu ruhame.

Uyu musore w’imyaka 33 y’amavuko, n’umukobwa w’imyaka 23, bakurikiranyweho icyo cyaha, nyuma yuko amashusho yabo yakwirakwiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, basambanira ku muhanda, nyuma yo gutegerwa amafaranga ngo babikore.

Amakuru avuga ko aba bombi iki cyaha bagikoze tariki 2 z’uku kwezi, nyuma nyine yo guhabwa amafaranga ngo basambanire ku muhanda.

Amakuru ahari kugeza ubu, ni uko uyu musore yari yategewe amafaranga agera ku bihumbi 6 by’amanyarwanda, mu gihe umukobwa we yari yashyiriweho agera ku bihumbi bitatu.

Kugeza ubu iperereza riracyakomeje kuri iki cyaha bakurikiranyweho.