Umugabo yabanye n’umugore we imyaka 20 yose ataramuvugisha ijambo na rimwe

Umugabo yabanye n’umugore we imyaka 20 yose ataramuvugisha ijambo na rimwe

 Aug 31, 2025 - 12:12

Mu Ntara ya Nara mu Buyapani, inkuru itangaje yabaye iy’umuryango wa Otou Katayama na Yumi Katayama, babanye mu rugo, bakarerana abana batatu, ariko bakamara imyaka 20 yose umugabo yaranze kuvugisha umugore we n’ijambo na rimwe.

Otou si uko yari afite urwango cyangwa se yari yaramuciye inyuma, ahubwo yavuze ko yumvaga atitaweho ubeo Yumi yahaga abana babo umwanya n’urukundo rwinshi kurusha we.

Kuva ubwo, yazunguzaga umutwe cyangwa agakoresha ibindi bimenyetso iyo Yumi yamwegeraga, ariko ntibigeze bagirana ikiganiro nyacyo mu maso y’abana babo bose bakuze batigeze bumva ababyeyi babo baganira.

Umuhungu wabo Yoshiki Katayama, abonye uburyo umuryango wari umaze gucikamo ibice, yahamagaye ikiganiro cya Televiziyo y’Abayapani Shitteru Tsuma, Shiranai Otto kugira ngo kigerageze kongera guhuza ababyeyi be. Iki kiganiro cyabateguriye guhura mu busitani bari barakundaniyemo bwa mbere.

Imbere ya camera, Otou yahinduye amateka. Mu kiniga kinshi n’umutima uremerewe, yitegereje Yumi aramubwira ati:

“Hashize igihe kinini tutavugana… ndifuza ko twongera tukaganira.”

Aya magambo maremare yari amaze imyaka 20 yose atayavuga. Umuryango wose wararize, isi yose ibireba, maze urukuta rwo guceceka imyaka 20 ibiri rurasenyuka.

Ariko iyi nkuru ntiyagarukiye mu marangamutima gusa. Yateje impaka nyinshi mu Buyapani n’ahandi ku isi. Hari ababyise ubutwari bwo kwihangana no kwiyoroshya, abandi bakabifata nk’uburyo bwo guhohotera umugore ku rwego rw’amarangamutima.

Byatumye n’abahanga banavuga kuri Retired Husband Syndrome, indwara igaragara mu Bayapani benshi aho abagore bagira agahinda, ubwoba n’ubwigunge kubera kubana n’abagabo bacecetse cyangwa batavugisha ukuri igihe kinini.