Ubushakashatsi: Intanga ngabo zishobora kuvura abagore indwara zo mu mutwe

Ubushakashatsi: Intanga ngabo zishobora kuvura abagore indwara zo mu mutwe

 Aug 12, 2025 - 19:47

Mu gihe abantu bugarijwe n'indwara zo mu mutwe, ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya New York bugaragaza uburyo intanga ngabo zigira uruhare rukomeye mu kurinda igitsina gore gikora imibonano mpuzabitsina idakingiye indwara zo mu mutwe.

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Leta ya New York i Albany bwagaragaje ko intanga ngabo zishobora kugira uruhare mu kongera ibyishimo no kugabanya agahinda ku bagore.

Iri tsinda ry’abashakashatsi, ririmo impuguke mu bijyanye n’imitekerereze y’abantu, Dr. Gordon Gallup, ryakoreye ubushakashatsi ku bakobwa n’abagore biga muri kaminuza, bwagaragaje ko abavuze ko bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye bagaragaza ibimenyetso bike by’agahinda ugereranyije n’abakoresha agakingirizo cyangwa batajya babikora.

Abashakashatsi basobanura ko ibi bishobora guterwa n’imisemburo imwe iri mu ntanga ngabo nka oxytocin na serotonin, ishobora kwinjira mu mubiri w’umugore igahindura uko yiyumva ndetse ikongera ibyishimo.

Ariko impuguke zikomeza kuburira abantu ko ubu bushakashatsi butari gihamya yemeza ko intanga ngabo ari zo nyirabayazana w’ihinduka ry’imitekerereze, bityo bukaba budakwiye gufatwa nk’uburyo bwo kuvura indwara zo mu mutwe.

N'ubwo ubu bushakashatsi bwakozwe  bushobora guteza impaka, abahanga barasaba abantu gukomeza guhitamo uburyo bubarindira ubuzima no kugana inzobere mu gihe bibaye ngombwa.

Intanga ngabo zishobora kuvura abagore indwara zo mu mutwe