Tyga umuriro w'i Los Angeles umwimuye muri Amerika

Tyga umuriro w'i Los Angeles umwimuye muri Amerika

 Jan 13, 2025 - 15:04

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tyga inkongi y'umuriro ishobora gutuma yimuka muri Amerika, nyuma y'uko asabwe kwimuka i Los Angeles, ariko we akavuga ko yifuza kuva muri icyo gihugu akazagaruka umuriro umaze kugenza make.

Umuraperi w’Umunyamerika Tyga byamusabye ko asoza “LiveStream” igitaraganya nyuma yo guhatirwa kwimura umuryango we kubera inkongi y’umuriro yari irimo kwegera urugo rwe i Los Angeles.

Nubwo Tyga yasabwe kuva i Los Angeles agashaka undi mujyi yimukira, icyakora yahisemo kuva mu gihugu burundu ku geza inkongi y’umuriro irangiye.

Inzu y’umuraperi iri i Los Angeles bivugwa ko ifite agaciro ka miliyoni 10 z’amadorari, arenga miliyari 10 z’amanyarwanda.

Abandi bantu b’ibyamamare bamaze kubura amazu yabo i Los Angeles barimo umuhanzikazi Jhene Aiko, Paris Hilton, Milo Ventimiglia, Tina Knowles n’abandi benshi.