Trey Songz kera kabaye yakiranutse n'umugore wari umuhejeje mu nkiko

Trey Songz kera kabaye yakiranutse n'umugore wari umuhejeje mu nkiko

 Apr 16, 2024 - 19:17

Nyuma y'umwaka urenga ahanganye mu nkiko n'umugore wamuregaga kumusambanya ku gahato, umuhanzi Trey ubu ashobora kuryama agasinzira.

Umuhanzi ukomoka muri Amerika, Trey Songz yarangije ikirego cye cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bivugwa ko yakoze muri Gashyantare 2016.

Trey Songz kera kabaye ikirego cye cyo gufata ku ngufu cyakemutse

Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail News kibitangaza, ngo umugore utazwi izina rye yari yareze Trey kuba yaramusambanyirije muri hoteri yo mu mujyi wa Los Angeles muri iki gihugu.

Icyakora, kugeza ubu ntiharamenyekana niba uyu muhanzi yishyuye miliyoni 25 z'amadolari uyu mugore yashakaga kwishyurwa, gusa amakuru avuga ko hari amafaranga yishyuye, ndetse ikirego kikaba cyanakemuwe ku bwumvikane.

Trey Songz yari amaze umwaka urenga aregwa ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina 

Uyu mugore utaravuzwe izina, ikirego yakigejeje mu rukiko muri Gashyantare umwaka ushize, arenga uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B kuba yaramufashe ku ngufu.

Uyu muhanzi yakunzwe mu  indirimbo nka ‘I can’t help but I Wait’, ‘Love Faces’, ‘Na na’, ‘Say Aah, ‘Hart attack’, ‘Slow Motion’, ‘Brain’ n’izindi nyinshi.