Tom Cruise yateye utwatsi ubutumire bwa Donald Trump

Tom Cruise yateye utwatsi ubutumire bwa Donald Trump

 Aug 15, 2025 - 13:48

Umukinnyi wa filime wa garagaye muri filime nka Top Gun, Mission: Impossible, na Rain Man, yatunguye benshi nyuma yo kuvuga ko atazitabira ibirori yari yatumiwemo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe, Donald Trump, atanga impamvu benshi bise urwitwazo.

Umukinnyi w’icyamamare wa filime, Tom Cruise, yatunguye benshi nyuma yo kwanga ubutumire bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, bwo kumwakira mu bihembo bya Kennedy Center Honors by’icyubahiro ku gikorwa cye cy’ubuzima mu ruganda rw’imyidagaduro.

Cruise yasobanuye ko impamvu ye yo kutitabira uyu muhango ari “uguhurirana kwa gahunda ze,” ariko bamwe mu basesenguzi mu by’imyidagaduro bemeza ko impamvu nyamukuru ishobora kuba ari politiki.

Trump, nka perezida mushya wa Kennedy Center, yagize uruhare rutaziguye mu gutoranya abazahabwa ibi bihembo. Yatangaje ko yanze “abakandida benshi” kubera impamvu za politike, kandi yavuze ko azakira umuhango nk’umuyobozi mushya w’icyo kigo. Ibi byatumye benshi batekereza ko kutitabira kwa Cruise gushobora kuba gufitanye isano na politiki aho kuba impamvu z’akazi.

Nubwo atazitabira Kennedy Center Honors, Tom Cruise azahabwa Oscar y’icyubahiro mu birori bya Governors Awards bizaba mu Ugushyingo 2025, igihembo cy’icyubahiro gitangwa n’ishyirahamwe ry’abatunganya filime muri Hollywood ku bantu bagize uruhare rukomeye mu ruganda rw’imyidagaduro.

Uyu muhango wa Governors Awards uzaba kandi amahirwe yo gushyira imbere umusanzu wa Cruise mu ruganda rwa sinema, ndetse no kumwerekana nk’umwe mu bakinnyi ba filime bafite izina rikomeye ku isi yose.

Tom Cruise yanze kwitabira ubutumire bwa Donald Trump