Tiwa Savage yavuze uburyo Olamide ari we muntu mwiza yabonye

Tiwa Savage yavuze uburyo Olamide ari we muntu mwiza yabonye

 Jul 3, 2024 - 14:49

Umuhanzikazi Tiwa Savage yagaragaje uburyo yahaye amafaranga menshi Olamide ngo bakorane indirimbo, ariko akayanga akayikorera idiho.

Umuririmbyikazi wo mu gihugu cya Nigeria Tiwatope Omolara Savage amazina nyakuri ya Tiwa Savage umwe mu bagore bahagaze neza mu muziki wa Afurika, yagaragaje uburyo umuraperi baturuka mu gihugu kimwe Olamide ari umuntu mwiza yabonye.

Tiwa Savage, yavuze ko ubwo yagiraga igitekerezo cyo gukora indirimbo yise "Commona"  yasohotse kuri album yise "Water and Garri" ikanitiranwa na filime ye yasohotse muri Gicurasi 2024, ngo yashatse ko Olamide ashyiramo igitero akamuha amafaranga, ariko undi arayanga burundu.

Mu butumwa Tiwa Savage yacishije kuri X, yavuze ko ku ikubitiro yabanje kwegera ikipe ya Olamide, abagezaho igitekerezo cy'uko ashaka gukorana na we, kuko ngo we ntiyashakaga ko bivuganira ako kanya, birangira bamuciye miliyoni 100 z'ama-Naira kugira ngo bakorane, nawe yemera kuyatanga.

Nyamara rero, ngo ubwo Olamide yabazaga ikipe ye uwo muhanzi bazakorana bakamubwira ko ari Tiwa Savage, yahise abihakana avuga ko ari mushiki we azayikorere ubuntu nta mpamvu yo kumwishyuza, kuko ngo abagore bagira ingorane nyinshi mu ruganda rwa muzika, bityo ko nta mpamvu yo kumuca amafaranga.

Tiwa Savage, ahereye kuri icyo gikorwa Olamide yamukoreye, avuga ko ari we muntu mwiza yigeze kubona.