Tiwa yaragize ati: “Abantu benshi burigihe barabimbwira bari ‘Uzasinyisha umuhanzi ryari?’ Sintekereza ko nshobora gusinyisha undi muhanzi, kubera ko abahanzi barahangayikisha.”
Icyakora, nubwo yagaragaje ko adashishikajwe no gusinyisha abahanzi, yasobanuye neza umugambi we wo gushyigikira impano z’abahanzi bakizamuka afungura ishuri ry’umuziki.
Kiri iyo ngingo yagize ati: “Mfite impano yo gufasha, niyo mpamvu ndimo kugerageza gufungura ishuri ry’umuziki, aho ushobora kujya nyuma ugasinya muri label ishobora kugufasha.”
Uyu muhanzi kandi yagaragaje ko aravuga rumwe n’igitekerezo cyo gushaka ibimenyetso byerekana ko umuziki wa Afurika wateye imbere hakoreshejwe amasoko yo hanze, asaba abafatanyabikorwa mu nganda kwibanda ku kubaka sisitemu y’umuziki yihagije.
Yagize ati:“Kuki tugerageza kwinjira ku rindi soko? Tugomba kwiyubakira ubwacu kugira ngo abandi bagerageze kwinjira. Mu gihe dufite ibikorwa remezo bikwiye, kubona makuru bihendutse, n’ishoramari, ntitwakagombye gushakira ahandi kugira ngo twemeze isi.”
