Timaya yavuze impamvu adashaka umugore

Timaya yavuze impamvu adashaka umugore

 Dec 4, 2024 - 08:21

Umuhanzi wo muri Nigeria, Inetimi Alfred Odom wamamaye nka Timaya, nyuma y'uko akomeje gushyirwaho igitutu ngo ashake umugore, yahishuye impamvu atabikozwa.

Timaya w'imyaka 44 y'amavuko, ni umwe mu bahanzi bari gushyirwaho igitutu n'abafana be ngo ashake umugore nawe agire umuryango ahagarike kujya abyara abana ku bagore batandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo 'Naija FM', yavuze ko nta na rimwe yigeze yifuza kuba yashaka umugore kuko aba abona aramutse asezeranye n'umugore bishobora kuzamubera ibibazo mu minsi iri imbere.

Yavuze ko kandi mu bantu bose bagiye bakundana, ni we wafataga iya mbere yo gutandukana n'uwo bakundanaga kuko avuga ko muri kamere ye ari umuntu wanga imihangayiko iturutse ku rushako.

Yashimangiye ko adateganya guhindura intekerezo ze ngo abe yashaka umugore, kuko aba abona byabangamira ubwisanzure bwe.

Kugeza ubu Timaya ni umubyeyi w'abana bane yabyaranye n'abagore batatu batandukanye.

Icyakora ahamya ko nubwo nta mubano wihariye afitanye n'aba bagore babyaranye, ariko avuga ko babanye neza ndetse n'ubwo abana babana na ba nyina bamusura inshuro nyinshi bakagirana ibihe byiza.