Tariki ya 04 Nyakanga 2010, nibwo Meddy na The Ben berekeje muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kuririmba mu gitaramo cyari cyiswe "Urugwiro Conference", ariko nyamara ntibagaruka.
Icyo gihe bagenda, bari bafite impapuro bahawe na Leta y’u Rwanda nk’abagiye mu butumwa bw’akazi ka Leta (Passport de service).
Uretse kuba bari bagiye mu kazi bari boherejwemo na Leta, nta kindi gikorwa aba basore bombi bagombaga gukoresha izi mpapuro uretse kugaruka mu Rwanda mu minsi yari yateganyijwe itarenga 15.
Ubwo The Ben yaganiraga na B&B FM, yabajijwe impamvu batengushye Abanyarwanda, abanza gusaba imbabazi avuga ko ibyo bitari bikwiye ko batenguha Abanyarwanda bakagenda muri buriya buryo.
Yavuze ko impamvu nyirizina yatumye baguma muri Amerika bifuzaga gukomeza amasomo.
Yagaragaje ko nko kuri Meddy, byari bigoye kuba yakwigira mu Rwanda n'ubwamamare yari amaze kuhagira, dore ko yagiye no kwiga muri KIST iminsi mike ariko agahita abireka.
Yagaragaje ko nubwo atavuga ko bagiye mu buryo bukwiye, gusa ko byari bikwiye, ndetse ko batari banabipanze mbere yo kugenda, kuko bafashe umwanzuro bageze muri Amerika.
Nubwo yicujije kuba yaratengushye Abanyarwanda n'abayobozi bamwohereje, gusa nanone avuga ko bagumanye u Rwanda ku mutima kandi ko bahise batangira kuvuga neza u Rwanda ndetse bahita batangira no gusohora ibihangano.
Ati "Twagumanye umutima w'Igihugu. Icyari kuba kibabaje kurushaho, ni ukugenda ukandagara.
"Ngira ngo nta myaka ibiri yashize dutangira gusohora indirimbo, tuvuga u Rwanda neza n'ibindi. Ikindi kandi byatumye tuba abantu bakomeye kurushaho."
Yashimangiye ko akunda u Rwanda kuko iyo ahari aba yumva atekanye, ndetse ko ari naho afite ibikorwa byinshi.
Ati " Ntabwo twari twabiteguye, twabitekereje tugezeyo. Ndatekereza ko ari umwanzuro w'ubwana twari twafashe, gusa ndatekereza twaritwaye neza kuko tutigeze twandagara."
