Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria Temilade Openiyi amazina nyakuri ya Tems, yavuze mu by'ukuri uwo ari we imbere mu mutima byumwihariko mu rukundo, bitandukanye n'uko abantu bashobora kuba bamubona mu ruhame ariko nyamara batazi ikiri imbere.
Tems yahishuye ko abantu bashaka kumutereta bashobora kumwibeshyaho bitewe n'uko imyitwarire agaragaza mu ruhame itandukanye cyane na we wa nyawe, aho yigereranyije n'ururabo rw'umukara ariko warebamo imbere ugasanga rufite utubara twiza.
Aha yashakaga kuvuga ko imyitwarire agaragaza mu ruhame idashobora kuba yakurura cyangwa ngo umuntu abe yayishimira, ariko mu by'ukuri bitandukanye na we wa nyawe, ugasanga abantu benshi bakunze kumutwara muri iyo sura bamubonyemo.
Tems uvuga ko inyuma ashobora kuba atari umuntu ushamaje ariko imbere ari nk'uturabo tw'iroza, akaba yaherukaga gutangaza ko umusore wamutereta, yaba ari umusore ufite ubwenge kandi wiyoroshya.
Ashimangira ko buriya ngo ari umuhanga mu guhitamo abasore, aho yemeza ko umusore muremure amukurura cyane, nubwo ngo iby'uburebure atabyitaho. Magingo aya, Tems ntarerura mu ruhame ngo avuge ko afite umukunzi, icyakora byigeze kuvugwa ko afite inda y'umuhanzi Future, ariko yaje kubinyomoza.
