Namukwaya Hajara umuririmbyikazi wo mu gihugu cya Uganda wamenyekanye ku mazina y'ubuhanzi ya Spice Diana, yagaragaje ko akunda abana cyane, kandi ko abana ari n'umugisha uturuka ku Mana.
Mu kiganiro Diana yagiranye na NTV, yagaragaje ko nk'uko bibiliya ivuga ko umwana ari umugisha kandi n'abantu bakaba ari gutyo babifata, ngo nawe niko abyumva. Ati " Nk'uko nigeze kubivuga, Imana nimpa umugisha, nzagira abana."
Yunzemo ko nawe kuri ubu ategereje igihe cya nyacyo akaba umubyeyi. Ati "Kugira abana bizaza mu gihe cya nyacyo, kandi abana n'umugisha uturuka ku Mana, kuko abantu benshi ni gutyo babibona."
Yanagaragaje ko iyo inshuti ze zabyaye, abafasha kwishima bakanezerwa bari hamwe, abonera no kunyomoza amakuru avuga ko yaba atwite, avuga ko ibyo bibaye ari byo, atajya ku rubyiniro kuko yakubaha ubuzima bwe mu gihe yaba atwite.
