Skales yashyize ahagaragara umukunzi we mushya aca amarenga yo gusenya burundu

Skales yashyize ahagaragara umukunzi we mushya aca amarenga yo gusenya burundu

 Aug 24, 2025 - 12:26

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Raoul John Njeng-Njeng wamamaye ku izina rya Skales, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kugaragaza umukunzi we mushya, umunyamideli witwa Shauney Monae, ibimenyetso simusiga ku iherezo ry’urushako rwe na Precious Raoul.

Ibi bije nyuma y’imyaka mike Skales akoze ubukwe na Precious mu kwezi kwa Nzeri 2021, ubukwe bwavuzwe cyane mu bitangazamakuru bya Nigeria n’ahandi ku isi. Ariko nyuma y’igihe gito, byaje kurangira urukundo rwabo rutagenze neza, cyane cyane ubwo Skales yatangazaga amagambo akomeye yita umugore we “shitani”, ahanini biturutse ku makimbirane bari bagiranye nyuma y’urupfu rwa nyina.

Nyuma y’ibi bihe bikomeye, Skales yabaye nk’uwihungije urukundo, ariko kuri ubu yongeye kugaragaza ko umutima we wongeye gutera usanga undi mukobwa, Shauney Monae, usanzwe ari umunyamideli uzwi mu myidagaduro no mu mideli.

Iyi nkuru ikomeje gutera impaka mu bafana be batandukanye, bamwe bamushimira ko yongeye gushaka ibyishimo, mu gihe abandi bagaragaza impungenge ku buryo akomeje gusimburanya abakobwa mu buryo bwihuse.

Skales, umaze igihe kinini mu muziki wa Afropop na Hip-Hop muri Nigeria, akomeje kwigaragaza nk’umuhanzi udasanzwe, ariko n’ubuzima bwe bwite ntibusibe mu itangazamakuru bitewe n’ibyo agenda anyuramo mu rukundo.

Skales yashyize hanze umukunzi we mushya