Simi yigeze kwangirwa kwinjira mu biro by'abinjira n'abasohoka

Simi yigeze kwangirwa kwinjira mu biro by'abinjira n'abasohoka

 Jun 9, 2023 - 05:49

Umuhanzikazi Simi yatangaje impamvu yigeze kwangirwa kwinjira mu biro by'abinjira n'abasohoka ubwo yari agiye kureba uruhushya rw'inzira.

Simisola Kosoko amazina nyakuri y'umuhanzikazi Simi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yatangaje ko uburyo agaragara umunsi umwe byigeze gutuma atinjira mu biro by'abatanga uruhushya rw'inzira (passport).

Kuri uyu wa 08 Kamena nibwo umuhanzi Simi abicishije ku rukuta rwe rwa Instragram yatangaje ko yigeze kujya kureba ko uruhushya rwe rw'inzira rwarangiye maze bamwangira kwinjira ngo kubera imyambarireye idahwitse yari yambaye.

Simi ufite umwana umwe w'umukobwa, yakomeje atangaza ko yageze ku biro by'abashinzwe impushya zisohoka mu gihugu maze bamubwira ko ngo agomba kubanza gukuramo iherena ryo kuzuru yari yambaye ndetse n'iryo ku matwi.

Imyambarire ya Simi yatumye abuzwa kwinjira mu biro by'abatanga urushyura rw'inzira

Ati " Ubwo naringiye ku biro by'abashyinzwe impushya z'inzira ngiye kureba ko urushya rwange rwarangije gukorwa, ubwo nageraga ku marembo banze ko ninjira bansaba gusubira inyuma ngo kubera nari nambaye imyenda idakwiye."

"Icyo gihe narirembye hasi no hejuru nuko mbaza uwari umpagaritse, ati ese urabona ari iki kiri ku mubiri wange kidakwiye? Aransubiza ati ntacyo ndi kubona ariko ugomba gusubira inyuma ukajya kwambara imyenda igera hasi."

Icyakora rero uyu muhanzikazi w'imyaka 35 y'amavuko, mu butumwe yanyujije ku rukuta rwe rwa Instragram, ntiyigeze atangaza niba yarasubiye kwambara neza nkuko babimusabaga cyangwa barageze aho bakamwemerera akajya gufata icyangombwa cye.