Sheebah Karungi aremeza ko umusore bazabana ari ufite indege bwite

Sheebah Karungi aremeza ko umusore bazabana ari ufite indege bwite

 Mar 30, 2024 - 10:31

Umuhanzikazi Shebeeh Karungi yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'uko ahamije ko umusore udatunze indege bwite (private Jet) nta biganiro bagirana byo kurushinga.

Umuririmbyikazi wo mu gihugu cya Uganda Sheebah Karungi, yongeye gutuma abantu bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'uko atangaje ko umugabo bagomba kubana, ari uzaba afite indege bwite bazajya batemberamo.

Kuri Sheebah, avuga ko urugo rwe rw'ahazaza ari gutegura, rugomba kuba rufite ibintu byose by'ibanze, kandi ubuzima ari bwiza. Agaragaza ko wenda ibindi yapfa guhumiriza, ariko umusore udafite indege bwite ntacyo bakirirwa baganira ku bijyanye no kurushinga.

Nyuma yo gutangaza aya magambo, afana be bacitsemo ibice, aho bamwe bemeza ko ibyo arimo ari ibintu bihambaye no kwigerezaho, mu gihe abandi bagaragaza ko imyanzuro yafatiye ubuzima bwe yo kwiganisha aho ashaka ari myiza kandi akaba afite n'intumbero ihamye.

Ntabwo ari ubwa mbere Shebeeh Karungi agarutsweho mu byo kubaka urugo, kuko aheruka no gutangaza imico n'imyifatire umusore bateretana agomba kuba yujuje, bitaba ibyo, buri wese akaba yaca inzira ze akajya gushaka undi bazakomezanya ubuzima.

Sheebah Karungi aremeza ko ashaka umusore ufite indege bwite